Mbappé yayikoreyeho imyitozo! Ubufaransa bwihereranye ikipe y'igihugu bwakinaga nayo maze buyinyabiga ibitego 14 byose bituma Mbappé yandika amateka mu ikipe y'igihugu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Gibraltar, Kylian Mbappé yakoreyomo amateka kuko habura gato ngo abe umukinnyi wa mbere utsindiye u Bufaransa ibitego byinshi.

Uyu mukino warangiye u Bufaransa bunyagiye Gibraltar ibitego 14-0, Kylian Mbappé yatsinzemo ibitego 3 ndetse anatanga imipira 2 ivamo ibitego.

Gusa ariko umukinnyi wa Gibraltar yari yahawe ikarita itukura hakiri kare kuko hari ku munota wa 18.

Ubu akaba amaze gutsindira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ibitego 46.  Olivier Giroud wa mbere, aramurusha ibitego 10 gusa Mbappé azabikuramo kuko Giroud ariwe mukuru kuko amurusha imyaka 13.



Source : https://yegob.rw/mbappe-yayikoreyeho-imyitozo-ubufaransa-bwihereranye-ikipe-yigihugu-bwakinaga-nayo-maze-buyinyabiga-ibitego-14-byose-bituma-mbappe-yandika-amateka-mu-ikipe-yigihugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)