Minisitiri Munyangaju Aurore yatangije irushanwa ryo Koga u Rwanda rwabonyemo imidali 7 harimo n'uwa Zahabu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yatangije irushanwa Nyafurika ryo Koga ryahuje ibihugu bigize Akarere ka 3 rya 'Africa Aquatics ZONE 3 Swimming Championship 2023', aho umunyarwanda umwe ari we wabashije kubona umudali wa Zahabu ku munsi wa mbere.

Ni irushanwa ryatangiye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 23 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, ryitabiriwe n'abakinnyi 261 bavuye mu bihugu 10 aho u Rwanda rufitemo abakinnyi 60. Ni irushanwa ririmo kubera kuri pisine ya Gahanga.

Mu ijambo rye rifungura iri rushanwa, Girimbabazi Rugabira Pamela, perezida wa Federasiyo yo Koga mu Rwanda, yavuze ko iri rushanwa rigomba gusiga rigaragaje ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo.

Ati "Ntabwo u Rwanda ari ukwakira iri rushanwa gusa, ahubwo twiteze ko abakinnyi bacu bazitwara neza. Ikindi kandi ni urwego rwiza rwo kugaragaza ko u Rwanda ari igicumbi cya Siporo."

Dr Donald Rukare umuyobozi wa AQUATICS ZONE 3 yashimiye u Rwanda uburyo rwateguye iri rushanwa kandi yizeye neza ko nta kabuza rizagenda neza. Yanavuze ko ntako bisa kubona ibihugu 10 byose bikoraniye mu Rwanda byaje kwitabira iri rushanwa, akaba ari ikigaragaza urwego iri rushanwa rimaze kugeraho.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kugaragaza impano abakinnyi bafite muri uyu mukino usaba imbaraga z'umubiri ndetse no kuba witeguye mu mutwe.

Ati "Ibihugu byose n'abakinnyi bitabiriye 'Aquatics Zone 3 Swimming Championship', mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda mbahaye ikaze mu Rwanda. Umukino wo koga ntabwo usaba imbaraga z'umubiri bisaba no kuba umeze neza kandi witeguye mu mutwe [...] Iri rushanwa rizatuma abakinnyi bacu bagaragaza impano bafite muri uyu mukino wo koga."

Yashimiye ibihugu byabashije kwitabira abifuriza intsinzi ndetse anabizeza ko mu gihe bari mu Rwanda nta kibazo bazagira, bazakomeza gufatwa neza nk'uko ari umuco w'u Rwanda kwakira neza abarugana.

Muri rusange ibihugu 10 byitabiriye ni; U Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda, Afurika y'Epfo, Eswatini, Eritrea, Djibouti na Ethiopia

Umunsi wa mbere hakinwe ibyiciro 56 aho Imidali myinshi yegukanywe na Tanzania, Afurika y'Epfo, Uganda na Kenya. U Rwanda ku munsi wa mbere rwakusanyije imidali 7 hari umwe wa Gold (Zahabu), imidali 3 ya Silver (Ifeza) n'imidali 3 ya Bronze (Umuringa).

U Rwanda rwatwaye umudali wa 'Silver' wahawe Ishimwe Claudette na Iradukunda Yvette wabonye 'Bronze' mu cyiciro cy'abakobwa bafite imyaka 17 kuzamura mu koga 'Backstroke' metero 200. Ishimwe Claudette kandi yegukanye umudali wa 'Silver' mu koga metero 200 'Breaststroke'.

Mu bahungu Iradukunda Isihaka [Bebeto] yegukanye imidali 2 mu cyiciro cy'abafite imyaka 17 kuzamura mu koga 'Butterfly' metero 100 yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa 'Bronze' ni mu gihe muri iki cyiciro ariko koga 'Breaststroke' yabaye uwa mbereyegukana uwa Zahabu (Gold).

Undi wegukanye umudali ni Oscar Peyrer mu cyiciro cy'imyaka 17 kuzamura koga 'Backstroke' metero 50, yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa 'Bronze'.

Mu gukina nk'ikipe bizwi nka 'Relay', u Rwanda rwabonye umwanya wa 3 ruhabwa umudali wa 'Bronze' mu cyiciro cy'abagabo guhera ku myaka 16 kuzamura.

Buri gihugu cyaserukanye ibendera rya cyo
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na perezida wa AQUATICS Zone 3, Donald Rukare
Itorero ryasusurukije abantu bari bitabiriye
Perezida wa Federasiyo y'Umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzitwara neza mu irushanwa
Donald Rukare na we yavuze ko kuba u Rwanda ari rwo rwakiriye irushanwa yizeye ko rizagenda neza
Minisitiri wa Siporo yifurije intsinzi abazarushanwa, yizeza abashyitsi ko bazakirwa neza
Barushanyijwe karahava
Iradukunda Isihaka Bebeto yegukanye imidali 2
Abanyarwandakazi (bari ku mpande) begukanye imidali ku munsi wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-munyangaju-aurore-yatangije-irushanwa-ryo-koga-u-rwanda-rwabonyemo-imidali-7-harimo-n-uwa-zahabu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)