Benshi mu bakobwa usanga bisiga ibirungo bituma bagaragara neza cyangwa amasura yabo agasa neza nk'uko babishaka nyamara Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bafite ubwiza Karemano nawe akagaragaza cyane ko atewe ishema nabwo.
Â
Binyuze mu mashusho yashyize hanze kumbuga nkoranyambaga ze [X] ari naho natwe twayakuye, yifashishije indirimbo ya Rihanna yitwa 'Love On The Brain' maze agaragaza neza uburanga bwe mu ikanzu y'umweru iteye nk'iyabageni, akantu mu mutwe gafite ibara ry'umweru n'amaherena yera.
Â
Uyu mwari ugaragaza ubutwari bwe by'umwihariko mu kuvuganira abafite ibibazo, uko amashusho yagendaga niko yakoreshaga akaboko ke kari gafite Umubavu wo kwitera ndetse agatangirana n'indirimbo ya Rihanna awitera.
Â
Uko iyi ndirimbo yakomezaga niko Miss Mutesi Jolly yizengurutsaga uyu mubavu ubona ko ari kwiyereka Camera neza nk'uwerekana uburanga bwe ndetse agatera no ku ntugu ze arinako aseka nk'uwabitojwe [Aseka neza].
Â
Â
Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016.Yagiye ategura amarushanwa y'ubwiza atandukanye ndetse kugeza ubu , haba mu bikorwa ndetse no mu myifatire , ubona ko Miss Mutesi Jolly , gukora imyireko ikorwa n'abakobwa bahatanira ubwiza ikimurimo nk'uko byagaragaye muri aya mashusho.
Akenshi amashusho nk'aya afatwa n'ibyamamare bagamije kwamamaza ibyo bambaye cyangwa ibibegereye.
REBA HANO AMASHUSHO YA MISS MUTESI JOLLY.
Just in my element, the other day at my profile shoots :
Dress: @ShamTyra_Ug
Makes @ligtveil
: @franckax #thisisjolly #fashionenthusiast pic.twitter.com/WCyL09oMpHâ" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 20, 2023
The post Miss Mutesi yifshishije indirimbo ya Rihanna yiyereka abakunzi be appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-yifshishije-indirimbo-ya-rihanna-yiyereka-abakunzi-be/