Ni uruhererekane rwa Saphire aho agace gato k'iri buye kagura $25. Ririya Kamba rya Miss Sheynnis Palacios rikozwe n'uduce 110 twa Saphire, uduce 48 twa Diyama.
Â
Ikamba rihagaze asaga Miliyoni 6 Frw ($5m) akaba agiye kumara umwaka ahembwa Asaga Miliyoni 300 Frw mu gihe cy'umwaka (U$250,000).
 Urubuga rwitwa naturaldiamonds.com rwibanda kuri aya makamba rusobanura ko ririya Kamba ryaraye rihawe Miss Sheynnis Palacios risobanura imbaraga zo gukora icyiza. Ikindi kandi rikaba risobanura ko ububabare bugomba guhindurwamo imbaraga mu rwego rwo gutegura ahazaza heza no guhindura inzitizi ubuhanga bukubera itabaza.
Umuyobozi wa Miss Universe ari nawe nyiri iri rushanwa Anne Jakrajutatip yasobanuye ko ririya Kamba rifite ishusho y'umutwe w'inzoka usobanura ibibazo abakobwa bacamo ariko bakaba bagomba kubinyuramo bemye.Â
Miss Sheynnis Palacios usibye ikamba rihagaze asaga Miliyoni 6 Frw azahembwa Miliyoni 314,750,000 Frw mu gihe cy'umwaka ($250,000).
 Ubaze neza ubona ko buri kwezi azajya ahembwa Miliyoni 26 Frw. Urebye umushahara wa Perezida wa Nicaragua afata buri kwezi ni hafi Miliyoni 4 Frw (U$3,193). Bivuze ko ufashe umushahara wa Miss yahemba neza Perezida w'igihugu cye mu gihe cy'amezi 7 yiyacariye.
Â
Mu gihe cy'umwaka uyu mukobwa w'imyaka 23 azajya ahabwa byose ku buntu birimo ibirungo by'ubwiza'makeup', amavuta ahenze agezweho azajya yisiga . Ingendo zose azajya akora ku Isi hose azajya aba ari mu ndege mu myanya y'abanyacyubahiro. Imyenda azajya yambara izajya iba yaguzwe nta giceri kivuye ku mufuka we.Â
Si ibi gusa kuko azajya ahora ari kumwe na gafotozi mu birori bikomeye.
 Yatwaye ikamba ari ku mwanya wa 18 mu bakobwa 25 bahabwaga amahirwe na La Prensa Grafica urutonde rwakozwe na Sash Factor mbere y'umunsi umwe ngo hatangwe ikamba.
Miss Sheynnis Palacios yatwaye ikamba ahigitse abakobwa 84 baturutse mu mpande z'isi. Yageze kuri Final ari muri batatu aho yari ahatanye n'umukobwa wo muri Australia n'uwo muri Thailand bose abakubita inshuro.
Anntonia Porsild wo muri Thailand yabaye igisonga cya mbere ariko yanahabwaga amahirwe yo gutwara ikamba.
Miss Sheynnis Palacios azahembwa Miliyoni 314 Frw mu gihe cy'umwaka ni mu gihe Perezida wa Nicaragua ahembwa miliyoni 48 Frw ku mwaka
Hano bari bategereje kumva ugiye kumara umwaka yinjiza akayabo
Abakobwa bafite amakamba ya Miss Universe
Miss Universe 2023 ikamba yahawe rifite agaciro ka Miliyoni 6 Frw
Miss Universe 2022 yambika ikamba na Miss Universe 2023
Miss Universe nta kintu azajya yikorera byose birishyurwa
Nicaragua ni ubwa mbere itwaye ikamba rya Miss Universe
Miss Universe azaba arusha amafaranga y'umushahara Perezida wa Nicaragua dore ko ahembwa $3193 ku Kwezi
Miss Universe yambaye ikamba rihagaze miliyoni 6 Frw
Ku myaka 23 yanditse amateka atazibagirana
Abakobwa 5 yahigitse
Miss USA 2022 R'Bonney Gabriel akaba ari we wari ufite Miss Universe 2022
Hari ibinyamakuru byari byaraguje umutwe bigwa ku ndagu za Miss waraye atahanye ikamba