Mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y'imodoka itwara abagenzi rusange maze abo yari itwaye bagerageje kuyisimbuka kandi igenda birangira bibabereye bibi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gisozi ahitwa Beretwari, ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 habereye impanuka y'imodoka itwara abagenzi rusange ikomerekeramo abantu batanu.

Iyi mpanuka yatewe n'imodoka yasubiye inyuma ubwo umushoferi wayo yari arimo ashyiramo abagenzi, maze irikatisha irenga 'Bordure' ibona guhagarara ntiyakomeza kugenda ariko abantu bari bayirimo bo bagerageje kuyisimbuka bakomeretse bitewe n'uko imodoka yagendaga.

Imbangukiragutaba yahise ihagera yihutira kugeza abakomeretse kwa muganga, bakaba barimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Kagugu.

Mushimiyimana Josiane wabonye iyi mpanuka iba, we avuga ko imodoka yahagaritswe n'undi musore wayirukanseho abasha kuyihagarika ayikatisha ku ruhande rw'umuhanda.



Source : https://yegob.rw/mu-mujyi-wa-kigali-habereye-impanuka-yimodoka-itwara-abagenzi-rusange-maze-abo-yari-itwaye-bagerageje-kuyisimbuka-kandi-igenda-birangira-bibabereye-bibi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)