Mu mukino hakoreshejwe VAR Gakondo, APR FC yaguye miswi na AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'umunsi wa 11 APR FC yanganyije na AS Kigali 1-1, abasifuzi bakoresheje VAR Gakondo banga igitego cya kabiri cya APR FC, nyuma yo kucyemeza banamaze kucyishimira hasigaye gutanga ngo umukino ukomeze.

Shampiyona yari yasubukuwe nyuma y'imikino y'ikipe y'igihugu hakinwa imikino y'umunsi wa 11.

APR FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Hakiri kare ku munota wa 6, Victor Mboama yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.

Iyi kipe yari mu mukino neza yagiye ibona amahirwe akomeye ari ntitayayabyaza umusaruro nk'ishoti rikomeye ryo ku munota wa 33 Niyomugabo Claude yateye ariko umunyezamu akawukuramo ndetse no ku munota wa 44 ubwo Apam yacikaga ubwugarizi.

AS Kigali na yo yagiye ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga amakipe ajya kuruhuka ari 1-0.

AS Kigali yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 54 kuri penaliti yatewe na Ishimwe Fiston ku ikosa Nshimiyimana Yunusu yakoreye kuri Felix Lotin.

Ku munota 60 APR FC yakoze impinduka Apam Assongue aha umwanya Mugisha Gilbert.

Umutoza wa APR FC yaje gukora impinduka hinjiramo Nshuti Innocent havamo Shiboub. Izi mpinduka zafashije iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ku munota wa 83 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, umusifuzi wo hagati Celestin aracyemeza ndetse n'abakinnyi bajya kukishimira.

Mu gihe umupira wari uteretswe hagati mu kibuga bitegura gutanga Celestin yagiye kuvugana n'imusifuzi wa mbere w'igitambaro bahita bacyanga.

Mu minota y'inyongera, Nshuti Innocent yahushije penaliti nyuma y'ikosa yari akorewe na Bishira Latif, yayiteye Pascal ayikuramo asubijemo inyura hejuru yaryo. Umukino warangiye ari 1-1.

Indi mikino yabaye, Police FC yatsinze Amagaju FC 2-1, Marines itsinda Bugesera FC 1-0 ni mu gihe Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC 1-1.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-hakoreshejwe-var-gakondo-apr-fc-yaguye-miswi-na-as-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)