Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakuriye inzira ku murima APR FC yakiniye nyuma y'ibyo abafana bari bamaze iminsi bavuga we abona nk'ibidashoboka
Umutoza wungirije w'ikipe ya Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye mu mupira nka Migi yatangaje ko bishimiye kuba ikipe arimo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu mu mwaka we wa mbere yinjiye mu mwuga w'ubutoza.
Uyu mugabo wakiniye ikipe ya APR FC, yanavuze ko ibyo abafana bamaze iminsi bavuga ko ikipe ya Musanze FC izava ku mwanya wa mbere bahigitswe na APR FC batiteguye kuba bawuvaho ahubwo bazahatana mu buryo bukomeye kugirango bakomeze bayobore urutonde rwa Shampiyona.
Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe iyoboye urutonde yitwa Musanze FC umukino urangira, APR FC itsinze ibitego 3-0 umukino wabereye Ishyorongi.