Mukunzi Yannick yavuze uko yakiriye kudahamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yannick Mukunzi kuba ataragamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi avuga ko bitamuciye intege, yizeye ko azagarukamo ari ikibazo cy'igihe gusa.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, ntabwo yahamagawe mu bakinnyi 30 umutoza mushya w'Amavubi Torsten Frank Spittler yahamagaye azifashisha mu mukino ibiri y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Iyo mikino ni uwo u Rwanda ruri bwakire Zimbabwe uyu munsi na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023, imikino yose ikazabera kuri Huye Stadium.

Benshi bibajije ukuntu Yannick Mukunzi atahamagawe ariko Byiringiro Lague bakinana ari n'umusimbura agahgamagarwa, Yannick yabwiye ISIMBI ko bitamuciye intege ahubwo agomba gukora cyane kuko imiryango ihora ifunguye kuri buri wese mu ikipe y'igihugu.

Ati "Kudahamagarwa mu ikipe y'igihugu, ni byo ikipe y'igihugu itandukanye n'ikipe 'club', kandi ikipe y'igihugu imiryango iba ifunguye ku muntu wese navuga ko ni igihe, ntekereza ko ari igihe kandi n'umutoza ni mushya ariko ntabwo byatumye wenda ncika intege nzakomeza nkore, mu gihe igihugu cyanjye kibona ko nkwiriye kuba nagifasha bakampamagara, nzamanuka nkine kandi nkifashe."

Yannick Mukunzi akaba yifurije bagenzi be intsinzi mu rugendo rutoroshye batangira uyu munsi.

Yannick Mukunzi avuga ko kudahamagarwa bitamuciye intege



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukunzi-yannick-yavuze-uko-yakiriye-kudahamagarwa-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)