Musanze: Inyubako ya Gare yafashwe n'inkongi polisi itabara amazi atarenga inkombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inyubako yo muri Gare ya Musanze yibasiwe n'inkongi bikekwa ko yatewe na gaz yo guteka yakoreshwaga n'imwe muri restaurants zikorera muri iyo nyubako.

Uwitwa Théodomir avugana na Kigali Today yagize ati: 'Twabonye umwotsi mwinshi hamwe n'umuriro bicucumuka mu nyubako zo hejuru, uko iminota ishira umuriro ukagenda ukongeza n'ahandi. Imiryango itondekanye muri icyo gice itari munsi y'itandatu bigaragara ko yibasiwe n'inkongi'.

'Byaduteye ubwoba, abari aho bose batangira kwitaza. Ari abanyamaguru ari n'ibinyabiziga byari biparitse hafi aho buri wese yarwanaga no gukiza amagara ye kuko twacyekaga ko iri bukwire hose bigateza akaga gakomeye'.

Ni inkongi yatangiye saa Mbiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho igorofa ryo hejuru ryose n'ibyari birimo byahiye birakongoka nubwo hataramenyekana agaciro k'ibyahiriyemo muri rusange.

Iryo gorofa ryafashwe n'inkongi ryakoreragamo ibiro by'ibigo bitandukanye birimo RFTC Musanze, Jaguar, Ubuyobozi bwa gare, Prime Insurance, restaurants n'ubundi bucuruzi.

Imiryango yakorerwagamo igera kuri 25.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira Inkongi ryahise rihagoboka rifasha mu kuzimya umuriro utarangiza byinshi.

Ntiharamenyekana ingano y'ibyangijwe n'iyi nkongi kuko Polisi igikora ubutabazi.

The post Musanze: Inyubako ya Gare yafashwe n'inkongi polisi itabara amazi atarenga inkombe appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/11/20/musanze-inyubako-ya-gare-yafashwe-ninkongi-polisi-itabara-amazi-atarenga-inkombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-inyubako-ya-gare-yafashwe-ninkongi-polisi-itabara-amazi-atarenga-inkombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)