Musanze:Umukuru w'umudugudu yafashe umwanzuro ugayitse wo kwiyahura nyuma y'ibidahesheje Imana icyubahiro  umugore we yari amufatiye mo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'umudugudu yafashe umwanzuro ugayitse wo kwiyahura nyuma y'ibidahesheje Imana icyubahiro  umugore we yari amufatiye mo

Mu karere ka Musanze, haravugwa inkuru y'Umukuru w'Umudugugudu wagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, mu ijoro rishyira tariki 08 Ugushyingo 2023, abaturage baratabara.

Ni umugabo w'imyaka 57, umukuru w'umwe mu midugudu y'Akagari ka Kabeza, aho bivugwa ko gutekereza kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n'umugore we, nk'uko bamwe mu baturage babibwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Muri uko gushwana, ngo Mudugudu yafashe icyemezo cyo kwiyahura, mu gihe atangiye kwinigisha ishuka abaturage baramutesha, ndetse bamusaba kurara mu cyumba cye bategeka umuhungu we mukuru kurara amurinze.



Source : https://yegob.rw/musanzeumukuru-wumudugudu-yafashe-umwanzuro-ugayitse-wo-kwiyahura-nyuma-yibidahesheje-imana-icyubahiro-umugore-we-yari-amufatiye-mo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)