Mvukiyehe Juvénal wavuzweho kwirogera yiyemeje kujyana Ndorimana Jean Francis Regis uzwi nka General wamwirukanye muri Kiyovu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvukiyehe Juvénal yarahiriye kujyana mu nkiko Ndorimana Jean François Regis alias 'Général' wamusimbuye ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, nyuma y'aho amushinje amarozi avuga ko yatumye iyi kipe itegukana igikombe cya shampiyona.

Iki gikombe Kiyovu Sports yagitakaje ubwo yatsindirwaga na Sunrize FC igitego 1-0 kuri sitade ya Nyagatare tariki ya 21 Gicurasi 2023. Ni umukino wafashije APR FC kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Ndorimana yatangarije Igihe ko gutsindwa kwa Kiyovu kuri uyu mukino kwatewe n'uko uwari Perezida, ari we Mvukiyehe, yaroze iyi kipe. Ati: 'Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy'ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Ndagira ngo nkubwire ko ibyo bintu 90% ntabwo byakozwe n'aba ngaba na staff, byakozwe na Perezida wabo, akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.'

Mvukiyehe, mu kiganiro yagiriye kuri Fine FM kuri uyu wa 20 Ugushyingo, yatangaje ko amagambo ya Ndorimana yamubabaje. Ati: 'Nabibonye birambabaza. Ubundi nari naravuze ko ntazongera kugira ikintu mvuga kuri Kiyovu ariko iriya nkuru nanjye yambabaje, cyane ko mfite ikintu nanabivugaho, ibyo bita amarozi.'

Yakomeje asobanura ko atemera amarozi kuko yakuriye mu muryango w'abasenga. Ati: 'Njyewe ubundi amarozi ntabwo nyemera, nakuriye mu muryango w'abasenga, nkurira no mu gipadiri, njyewe ubundi inzira zanjye ni ugusenga. Njyewe rero imyemerere yanjye yari iy'isengesho, niba bagira ngo ndabeshya, bazabaze umutoza Mateso.'

Mvukiyehe yasobanuye ko mbere y'uko umukino uba, we na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda ry'abanyamasengesho, barasenze, basaba Imana ngo ibahe intsinzi. Ati: 'Twari dufite groupe y'abapasiteri, twasengaga mbere ya match, iryo joro rya match twari dufite groupe y'abantu basenga. Ariko twaravuze tuti 'Uwemera Satani ayikoreshe, uwemera ibyo yemera abikoreshe, bipfa kuba biduha amanota 3'.'

Yatangaje ko nyuma yo kumva amagambo ya Ndorimana yafashe icyemezo cyo kugana ubutabera. Ati: 'Rero n'ikindi kandi cyantangaje ni ukubona ibyo bintu umuntu w'umuyobozi abitangaza. Nari narahisemo guceceka ariko ubu igihe kirageze ngo tugane inzira y'amategeko kuko turi mu gihugu kigendera ku mategeko, ntabwo wabyuka mu gitondo ngo uvuge ibyo wiboneye, umuntu umuvuge uko wishakiye.'

Mvukiyehe usigaye afite ikipe ye yitwa Addax SC, atangaje ko arega Ndorimana nyuma y'aho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023 bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sports bari mu nteko rusange bamusabiye gugukurikiranwa n'ubutabera kuko ngo yasahuye ikipe yabo.



Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-wavuzweho-kwirogera-yiyemeje-kujyana-ndorimana-jean-francis-regis-uzwi-nka-general-wamwirukanye-muri-kiyovu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)