Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo Namibia ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu byo mu karere k'Afrika y'Amajyepfo, SADC, Perezida wayo Hage Geingob yatangaje ko nta musirikari wa Namibia uzajya mu butumwa bwa SADC muri Kongo-Kinshasa.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cy'aho muri Namibia, New Era Live, mu ntangiriro z'iki cyumweru, ubwo yagezaga ku baturage ijambo risoza umwaka, Perezida Geingob yavuze ko nubwo SADC yemereye Perezida Tshisekedi kumwoherrereza abasirikari 500 ngo bo kumufasha kurwanya umutwe wa M23, igihugu cye kititeguye kohereza ingabo kuri urwo rugamba, icyakora ngo Namibia ibishoboye yazatanga inkunga y'amafaranga.

Ubwo yakomozaga ku iyirukanwa ry'ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zari zimaze umwaka zishakisha amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, mu mvugo ijimije, Perezida wa Namibia yabaye nk'ucyurira abategetsi ba Kongo basa n'abatazi icyo bashaka, kuko bahinduranya abafatanyabikorwa bitewe n'uko baramutse.

Perezida Hage Geingob yahishuye kandi ko icyemezo cyo kutohereza ingabo za Namibia muri Kongo, ndetse n'izindi nzira zakoreshwa mu kugarura umutekano muri icyo gihugu, byombi yabiganiriyeho n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, nawe wakunze kugaragaza ko ibibazo bya Kongo byarangizwa n'inzira y'ibiganiro.

Umugambi wo kohereza ingabo za SADC muri Kongo watangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, ndetse mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki 04 z'uku kwezi, Abakuru b'Ibihugu bigize uwo muryango bongera gushimangira uwo mugambi.
Igitangaje ariko, nta gihe ntarengwa cyigeze gishyirwaho ngo ayo masezerano abe yatangiye gushyirwa mu bikorwa, abasesenguzi bakaba bemeza ko byinshi mu bihugu bya SADC biseta ibirenge, kuko bitumva impamvu nyakuri yo kwivanga mu bibazo bireba Abakongomani ubwabo.

Ikindi cyaba gitera impungennge benshi mu banyamuryango ba SADC, ni uburyo ingabo zabo zizakorana n'imitwe isaga 250 yitwaje intwaro, kandi hafi ya yose ikaba yarashinzwe cyangwa ikorana na Leta ya Kongo.

Ese ibyananiye ingabo za Loni zari zimaze imyaka 23 aho muri Kongo, zikoresha amamiliyoni atabarika y'amadolari, byakorohera SADC itihagije mu mikoro, ndetse yanananiwe kurangiza ibibazo by'umutekano byashegeshe bamwe mu banyamuryango bayo?

Abakurikiranira hafi akajagari karanze Kongo kuva icyo gihugu cyabona'ubwigenge', batangazwa n'ukuntu Abanyekongo bahora bategereje ko abanyamahanga baza kubamenera amaraso, aho kwishakamo ibisubizo biberanye n'ibibazo byabo bya politiki.

Aho kubaka igisirikari n'izindi nzego z'umutekano zishoboye kurengera ubusugire bw'igihugu, abategetsi ba Kongo baranzwe no kwiyuzuriza ibifu, bibwira ko hari umuturage wo mu kindi gihugu witeguye kubapfira.

Namibia ikuriye Tshisekedi inzira ku murima, ariko ngo aracyategereje amakiriro kuri Afrika y'Epfo, bivugwa ko Perezida wayo ari umwe baguye mu mutego wa Kinshasa, ibeshya ko ibibazo byayo ibiterwa n'uRwanda.

The post Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/namibia-yatsembye-ngo-nta-musirikari-wayo-uzajya-gusiga-agatwe-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=namibia-yatsembye-ngo-nta-musirikari-wayo-uzajya-gusiga-agatwe-muri-kongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)