Natwe mudusengere tuzatahe amahoro - Bamporik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Titi Brown igihe yamaze muri gereza ya Mageragere yagize ibihe byo kwegerana n'Imana kuko usibye ikizere nta kindi kintu gishobora gutuma uba muri iriya gereza nkuko yabibwiye Inyarwanda mu bihe bitandukanye. 

Titi Brown yabwiye InyaRwanda ko Bamporiki yamufashe nk'umwana. Ati: 'Bamporiki yambyaye muri batisimu kandi yangiriye inama zizamfasha kubaho muri ubu buzima kuko buriya ni umuntu uvuga make'.

Titi Brown ubwo yari atashye amaze kuba umwere yagarutse ku byo Bamporiki yamubwiye. Ati:'Ugiye kuba umuntu ukomeye'. Titi Brown yasobanuye ko Bamporiki yamubwiye ati: 'Imana ikurinde aho ugiye kandi natwe mudesengere tuzatahe turi amahoro'.

Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yafunzwe imyaka 2 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 witwa M.J bahuye ku itariki 14 Kanama 2021 nk'uko biri muri dosiye y'urubanza rwe. 

Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere by'agateganyo kugeza ubu hategerejwe kumenya niba Ubushinjacyaha buzajuririra kiriya cyemezo mu minsi 30 iteganywa n'itegeko.

Ku itariki 23 Mutarama 2023 urukiko rukuru rwahanishije Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko igihano cy'igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu y'amafaranga milioni 30.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136865/natwe-mudusengere-tuzatahe-amahoro-bamporiki-abwira-titi-brown-136865.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)