Ndayishimiye witabiriye Imikino Olempike, umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora FERWACY #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndayishimiye Samson wahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike mu koga, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira ni bwo Komisiyo y'Amatora muri FERWACY yemeje urutonde ntakunda rw'abakandida biyamamariza kujya muri Komite Nyobozi y'iri Shyirahamwe mu matora ateganyijwe muri uku kwezi.

Ni amatora azaba ku wa 5 Ugushyingo 2023, ni nyuma y'uko yagombaga kuba ku wa 21 Ukwakira 2023 ariko akaza gusubikwa kubera habuze umukandida wujuje ibisabwa.

Mu bakandida bemejwe, Ndayishimiye Samson wahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike yabereye i Sydney mu 2000, watanzwe na Kigali Cycling Club (KCC) ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa perezida.

Ku mwanya wa Visi Perezida uhataniwe n'abakandida babiri; Bigango Valentin wa Les Amis Sportifs na Niyongoma Madjaliwa watanzwe na Benediction Cycling Club.

Ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'iri Shyirahamwe, harimo umukandida umwe rukumbi ari we Buyonza Arlette.

Umwanya w'Umubitsi uriho abakandida babiri ari bo Katabarwa Daniel na Biraro Christine baturutse muri Karongi Vision Sport Center na Cycling Club for All.

Samson Ndayishimiye umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora FERWACY



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndayishimiye-witabiriye-imikino-olempike-umukandida-rukumbi-ku-mwanya-wo-kuyobora-ferwacy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)