Ibiro by'Umushinjacyaha w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora imirimo y'insigarira y'Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, byemeje ko Aloys Ndimbati yapfuye, Yari umwe mu bahunze ubutabera ba nyuma bafatwaga nka ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byemejwe ko yaguye i Kirehe mu mwaka w' 1997.
Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwakoze iperereza, buza kumenya ko Ndimbati yapfiriye mu Rwanda mu mpera za Kamena 1997 mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.
Itangazo rya IRCMT rivuga ko 'nubwo uburyo urupfu rwe rwabaye bitashoboye kumenyekana kubera urujijo n'imitererere y'ubuzima muri icyo gihe, ibimenyetso byakusanyijwe n'ubushinjacyaha byerekana ko Ndimbati atigeze ava muri ako gace ka Gatore, ko atongeye kuboneka, kandi ko nta muntu wongeye kumuca iryera.'
Rivuga kandi ko nta bimenyetso byizewe, byemeza ko Ndimbati yaba ari muzima nyuma y'iki gihe bimaze kuboneka. Urupfu rwa Ndimbati muri icyo gihe ndetse n'ahantu rwabereye na rwo rwemejwe n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda nyuma y'iperereza bwikoreye.
Ndimbati, wari Umuyobozi w'iyahoze ari Komini ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, yabaga mu ishyaka rya MRND, yashiriweho na ICTR impapuro zimusabira itabwa muri yombi mu Ugushyingo 1995.
Yashinjwaga ibyaha birindwi bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye kandi rusange gukora jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byo gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, no gutoteza.Inyandiko y'ibirego ivuga ko Jenoside itangiye, Ndimbati yagiye muri komini ya Gisovu maze ashishikariza ku mugaragaro ko Abatutsi barimburwa.
Hamwe n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze barimo Charles Sikubwabo na we wahunze ubutabera, Ndimbati yahise ategura ibitero ku mpunzi z'abatutsi muri komini ya Gisovu no mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena muri 1994.
Ikirego kandi kivuga ko Ndimbati ku giti cye yateguye akanayobora ubwicanyi bw'ibihumbi by'Abatutsi ahantu henshi nko mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, Gitwe, Rwirambo, Byiniro, Kazirandimwe no mu buvumo bwa Nyakavumu.
Muri Nyakanga 1994, Ndimbati n'umuryango we bahunze u Rwanda berekeza muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), aho babaga mu nkambi ya Kashusha.
Nyuma yaje kujya i Kisangani aherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we. Ahagana muri Kamena 1997, yavuye i Kisangani asubira mu Rwanda mu ndege ya HCR yatahanye impunzi ikagwa i Kanombe.
IRMCT yavuze ko nubwo atazakurikiranwa, kuba hamenyekanye ko yapfuye bishobora kuba 'igisubizo wenda kizahumuriza abarokotse n'abahohotewe n'ibyaha bye' kuko bazumva ko Ndimbati atidegembya kandi ko atazongera kugirira nabi abaturage b'u Rwanda.
Magingo aya, abantu babiri nibo bashakishwa hashingiwe ku mpampuro zashyizweho na ICTRR. Abo ni Charles Sikubwabo na Ryandikayo.
Kuva muri Gicurasi 2020, itsinda rishinzwe gukurikirana abahunze ubutabera rya IRMCT ryataye muri yombi abantu babiri mu bari barahunze. Abo barimo Félicien Kabuga na Fulgence Kayishema.
Ni mu gihe abandi bane bahunze ubutabera byemejwe ko batakiriho. Abo ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phéneas Munyarugarama na Aloys Ndimbati.
The post Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye appeared first on RUSHYASHYA.