Biteganijwe ko Kivu Queen uBuranga, ubwato bwa mbere bwo kuriramo iraha mu Rwanda buzatangira gukora no guha serivisi abakiriya mu ntangiriro z'Ukuboza.
Ibikorwa byose byo kubwubaka yabereye mu Rwanda.
Kivu Queen uBuranga, izakorera ku kiyaga cya Kivu, ikorere abakiriya baho ndetse n'abanyamahanga.
Amato ya mu bwoko bwa Cruise yagenewe guha abagenzi ibiruhuko birimo amacumbi n'imyidagaduro ishyira imbere ibyiza byo mu bwato no guhumurizwa.
uBuranga ifite kabine 11 zigezweho, pisine yo koga, salon yo kuriramo, akabari, hamwe n'ikibanza cyemerera ba mukerarugendo kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda.
Ubu bwato burageretse ndetse bufite byose bikenerwa kuri Hoteli kuko bufitemo n'ibyumba bibiri bya VIP.
Pascale Keza, umuyobozi ushinzwe kugurisha no kwamamaza ibicuruzwa by'ubwato, yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko bazatangaza amakuru ajyanye no gutumaho ndetse n'ibiciro kuri Ku ya 13 Ugushyingo.
AMAFOTO/VIDEWO