Ni uko nta kipe yabaho nta mutoza, uwahawe Am... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Umudage Torsten Spittler Frank w'imyaka 61, ari we mutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, akazungirizwa na Jimmy Mulisa ndetse na Rwasamanzi Yves.

N'ubwo uyu mutoza yari yatangiye guhwihwiswa mbere, ntabwo iyi nkuru FERWAFA ikiyitangaza nk'urwego rwa nyuma rwari rukeneweho amakuru, yakiriwe neza bitewe n'ibyo abanyarwanda bifuzaga.

Nyuma yaho Amavubi atandukaniye na Carlos Alós, abanyarwanda bakunda ruhago bumvaga baruhutse abatoza baza kubigiraho, ndetse bumvaga ko komite nshya ya FERWAFA ishobora kuzabaha umutoza mwiza ubafasha guhangana mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi Amavubi arimo kwitegura.

Komite nshya ya FERWAFA nayo ntabwo yujuje ibyo abanyarwanda bifuzaga kuko yabazaniye umutoza utaratoza ikipe n'imwe y'igihugu.

Torsten Spittler Frank wahawe Amavubi ni muntu ki?

Mu 1962 ni bwo Torsten Spittler Frank yabonye izuba, avukira mu gihugu cy'u Budage. Amateka ye mu gukina umupira w'amaguru ntabwo agaragara neza kuko yakuze awukunda ariko kuwukina ntabwo byari ibintu bye.

Torsten afite akazi gakomeye ko gusubiza Amavubi ku murongo ndetse no kwemeza Isi ko ari we mutoza u Rwanda rwari rutegereje

Mu kazi k'ubutoza Torsten yatangiye mu ikipe ya Bayern Munich ubwo yari umwe mu batoza b'abana b'iyi kipe ahagana mu 1980. Mu 1998, uyu mutoza yari umwungiriza mu ikipe y'igihugu y'u Budage, y'abatarengeje imyaka 16.

Mu 1999 yaje kuba umutoza mukuru w'igihugu cya Nepal, ari nayo kipe y'igihugu yatoje. Muri Nepal yahamaze umwaka umwe, ahita ajya mu ikipe ya Parak FA mu 2000. Kuva mu 2003 kugera mu 2005 uyu mutoza yari umuyobozi wa Siporo muri Yemen, ndetse muri 2005 kugera muri 2007 aba umuyobozi wa Siporo muri Sierra Leone.

Muri 2007 uyu mutoza yerekeje mu ikipe ya Okanagan Challenge yo muri Canada, ikaba ikipe y'abatarabigize umwuga. Mu 2009 kugera mu 2011 Torsten Spittler yerekeje muri Mozambique agirwa umuyobozi wa Siporo.

Mu 2016-17 uyu mugabo yari umutoza mukuru wa Bhutan yo muri Asia. Mu mwaka wa 2019 yerekeje mu gihugu cya Myanmar atoza ikipe yaho y'abatarengeje imyaka 15 ahava ajya mu ikipe ya Tus Holzkichen. Urugendo rwe ruragaraza ko nta bigwi afite mu butoza.

U Rwanda muri uku kwezi ruzakira imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba mu 2026

Urebye urugendo rw'uyu mutoza mu mitoreze, ubona ko ikipe y'igihugu "Amavubi" nk'ikipe ishaka kumanuka ku rutonde rwa FIFA igaruka mu myanya myiza, nk'ikipe ishaka kwiyunga n'abanyarwanda, ntabwo Torsten yari amahitamo meza, cyereka niba havutse ikibazo cy'amikoro.

Ni uko nta kipe yabaho idafite umutoza, Amavubi yari kwiberaho nta mutoza afite aho gutozwa na Torsten Spittle. Gusa uyu mugabo w'umudage afite icyangombwa cy'ubutoza cya UEFA Pro kimwemerera gutoza ku ruhando mpuzamahanga kandi rukomeye, ariko nta bigwi afite.

Tugendeye ku bigwi Torsten Spittler Frank afite, amahirwe menshi ni uko aka kazi gashobora kuzagorana ubihuje n'abakinnyi Amavubi aba afite. Gusa ku rundi ruhande ntabwo ari ubwa mbere tubonye umuntu uje ntaho aturutse, hakaba hari ibikorwa yakora by'ikirenga, ubwo igisigaye ni igihe gusa.

Guhatisha ishoka ibirayi

Iyi mvugo ikunze gukoreshwa mu gihe hari umuntu ushaka kugera ku ibintu bigoye gusa mu maso y'ababimusabye babizi ko atabibasha. Ishoka ni igikoresho gikunze gukoreshwa mu cyaro mu gusatura inkwi. Ishoka iba ifite ubujyi ndetse n'umubyimba wihutisha ubwo bujyi.

Ushatse guhatisha ishoka ibirayi rero wakwisanga nta kirayi na kimwe uramuye ndetse wanikomerekeje kuko ikirayi kigenewe guhatishwa icyuma kidafite uburemere bukabije, n'ubwo cyaba gifite ubujyi nk'ubwishoka.

Bumwe mu bitekerezo b'abakunzi n'umupira w'amaguru mu Rwanda banyujije kuri X












Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136086/ni-uko-nta-kipe-yabaho-nta-mutoza-uwahawe-amavubi-we-bizasaba-guhatisha-ishoka-ibirayi-136086.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)