Nibwo bwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda ! Dore ubwoko 3 bw'abasore abakobwa benshi bakunda cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa kimwe n'umusore Bose bagira ibyo bagenderaho bakunda ndetse akenshi Hari ababyerura bakavuga ko bakunda umuntu umeze gutyo ariko Hari n'abatabivuga bakabigumana muri bo.

 

Abakobwa benshi bisanga muri izi ngeri 3 z'abasore, udakunze umwe ukunda undi bitewe n'ibyo wowe mukobwa wishimira. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe ku bwoko 3 bw'abasore abakobwa benshi bakunda kurusha abandi.

 

Dore ubwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda;

1.Umusore ufite amafaranga: Ni ukuvuga ngo Hari abakobwa benshi bakunda abasore batunze amafaranga kuko baba bumva ko uwo musore ntacyo wamuburana, ikindi ku musore ufite amafaranga ye yakoreye akundwa n'abakobwa benshi kuko baba baziko Ari umuhanga azi gushaka amafaranga ikindi ko Akora cyane bityo umukobwa cyangwa abakobwa bakamukundira iryo shyaka rye agira mu gushaka amafaranga.

Icyakora abakobwa bamwe bemeza ko akenshi Umusore ugira amafaranga atita ku mukunzi we cyane kuko ngo umwanya we munini awumara ashaka amafaranga bityo akaburira umukunzi we umwanya.

 

2.Umusore usetsa: Ubu ni ubundi bwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda, wa musore usetsa akundwa n'abakobwa benshi kuko bizera ko mu gihe cyose bazaba barikumwe batazigera barira cyangwa ngo bagire irungu kuko uwo musore aba afite utuntu akora dutuma umukobwa yishima.

 

3.Umusore uri romantic: Aha ho abakobwa benshi bakunda kugwa kubera aba basore, Umusore Uzi kuba romantic cyane wawundi wita ku mukunzi we mu buryo bwose bwatuma umukunzi we anezerwa uwo musore nawe akundwa n'abakobwa benshi kuko baba bashaka guhabwa care.

 

Umusore udasanzwe kurusha abo Bose mvuze haruguru, ni Umusore ubifite byose, akaba afite amafaranga azi gusetsa ndetse akaba azi kuba romantic, uwo musore nta mukobwa n'umwe ushobora kumwanga kuko ibyo nibyo abakobwa Bose bakunda ku musore.Ese wowe mukobwa ukunda Umusore umeze Ute;?????

Source: News Hub Creator

The post Nibwo bwoko bw'abasore abakobwa benshi bakunda ! Dore ubwoko 3 bw'abasore abakobwa benshi bakunda cyane appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nibwo-bwoko-bwabasore-abakobwa-benshi-bakunda-dore-ubwoko-3-bwabasore-abakobwa-benshi-bakunda-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)