Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y'intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n'igihembo cy'umutoza wahize abandi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Noneho igikombe ntabwo kizayica mu myanya y'intoki: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umutoza uherutse guhesha ikipe yatozaga igikombe cya shampiyona ufite n'igihembo cy'umutoza wahize abandi.

Ikipe ya Kiyovu Sports imaze imyaka igera kuri ibiri yose yarabuze igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kiyica mu myanya y'intoki ubu igiye gusinyisha umutoza w'umurundi witwa Bipfusha Joslin wahesheje igikombe cya shampiyona ikipe ya Bumamuro FC yo mu gihugu cy'u Burundi umwaka ushize.

Uyu mutoza n'umuhanga cyane dore ko yegukanye n'igihembo cy'umutoza mwiza wahize abandi mu gihugu cy'u Burundi umwaka ushize ubwo yafashaga Bumamuro FC kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Burundi.

Biravugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro bya nyuma n'uyu mutoza ndetse ko nta gihindutse aratangazwa nk'umutoza mushya w'Urucaca.



Source : https://yegob.rw/noneho-igikombe-ntabwo-kizayica-mu-myanya-yintoki-kiyovu-sports-igiye-gusinyisha-umutoza-uherutse-guhesha-ikipe-yatozaga-igikombe-cya-shampiyona-ufite-nigihembo-cyumutoza-wahize-abandi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)