"Nsabye imbabazi ku byo nari natangaje"! Umufana w'Amavubi mbere y'uko umukino utangira yatangaje amagambo atari meza none agarutse yicuza ibyo yavuze -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu munsi nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakiriye ikipe ya South Africa kuri Sitade ya Huye mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026.

Mbere y'uko umukino utangira hari umuntu witwa Uwitonze Elsa ku rubuga rwa Instagram yatangaje amagambo atari meza ku ikipe y'igihugu Amavubi ' Turarya 14 ku busa hari ibindi se bwana Axel' hari ku ifoto umunyamakuru w'imikino kuri RBA uzwi nka Rugangura Axel yari yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Nyuma yaho Amavubi amaze gutsinda ibitego bibiri ku busa uwo muntu yagarutse asaba imbazi 'Nsabye imbabazi ku byo nari batangaje' yabivugiye nanone ku rukuta rwa Instagram rwa Axel Rugangura.



Source : https://yegob.rw/nsabye-imbabazi-ku-byo-nari-natangaje-umufana-wamavubi-mbere-yuko-umukino-utangira-yatangaje-amagambo-atari-meza-none-agarutse-yicuza-ibyo-yavuze-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)