Nta Battle dukeneye hagati yacu ! The Ben yagize icyo avuga ku ntambara y'amagambo hagati ye na Bruce Melodie #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi The Ben yavuze ko ijambo 'Battle' atariryiza kubera amateka igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo avuga ko habaho igitaramo cyo gushimisha abafana ba The Ben n'aba Bruce Melodie.

 

Mbere y'uko The Ben yerekeza muri Canada aho agiye gutarama, yasubije abavuze ko hakenewe ihangana hagati ye na Bruce Melodie, avuga ko ijambo 'Battle' ryakoreshejwe mu gihe kidakwiye kubera amateka y'u Rwanda.

 

The Ben utajya akunda kuva amagambo menshi. Yabajijwe n'itsinda ry'abanyamakuru ati:' Ese koko the Ben , nibyo koko Battle irakenewe hagati yawe na Bruce Melodie?'.Mu gusubiza iki kibazo The Ben yagize ati:

' Iki kibazo reka ngisubize gutya.Bitewe n'amateka igihugu cyacu cyagize, nta Battle dukeneye hano. Now , Ntaciye kuruhande rero, habaho igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie mu gihe runaka , tugashimisha abafana ba The Ben, tugashimisha abafana ba Bruce, abantu bagataha banezerewe.Naho ijambo Battle, rikurweho , ntabwo ari ijambo ryiza mu Rwanda'.

 

Ni ikibazo wabonaga ko abanyamakuru bose bashaka kucyiyitirira bigendanye n'uburyo byakuruye amagambo hagati yabo bombi [ Bruce Melodie na The Ben ] ndetse n'abafana babo.

AMASHUSHO: Mbere yo kwerekeza muri Canada, Umuhanzi @TheBen250 yasubije @BruceMelodie wasabye ko habaho 'Igitaramo cy'ihangana', avuga ko bakwiye gukora igitaramo cyo gushimisha abafana b'impande zombi naho guhangana byo ko bidakenewe. #inyarwandanews #inyarwandatrends pic.twitter.com/Od0IugvJ1x

â€" Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) November 20, 2023

The post Nta Battle dukeneye hagati yacu ! The Ben yagize icyo avuga ku ntambara y'amagambo hagati ye na Bruce Melodie appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nta-battle-dukeneye-hagati-yacu-the-ben-yagize-icyo-avuga-ku-ntambara-yamagambo-hagati-ye-na-bruce-melodie/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)