Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yavuze ubwo yagereranyaga abantu b'imburamumaro n'inyanazimbwa.Nyuma kwibasirwa n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga , Jolly yagaragaje ko ntawe yavuze mu izina.
Â
Ibi byabaye nyuma y'aho uwo muntu yubazaga ku gihembo cya Best Zikomo Motivational Speaker, Mutesi yegukanye nk'umuntu uvuga rikumvikana muri Africa.
Â
Uwiyita Cpt Bad Liar yagize ati:' Ese abantu batanga ibihembo bagendera kukii ? Ibaze umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni Inyanazimbwa, bakamuha igihembo ngo ni umuntu uvuga rikijyana?'.
Â
'Niba abazajya bishongora bakavuga n'ibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo , muraje murebe ihangana rigiye kuba'.
Adaciye kuruhande Miss Mutesi Jolly, yagiye ahatangirwa ibitekerezo agira ati:' Ese ko ntabavuze mu mazina , mwababajwe n'iki niba mutarizo ?'.
Â
Ibi byazamuye amagambo menshi, bituma bamwe bashinja Mutesi Jolly kwirata ariko abandi baramushyigikira.
Â
Ese abantu batanga Ibi bihembo bagendera kucyi?
Imagine umuntu nka @JollyMutesi wita abagabo ngo ni "INYANA ZINBWA" bakmuha igihembo cyumuntu uvuga rikijyanaNiba abazajya bishongora bakavuga nibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo muraje urebebe Sasa competition igiye Kuba pic.twitter.com/ZYuEzkmLFL
â" Cpt Bad Liar (@UTMRwanda) November 21, 2023
The post Nta muntu navuze izina ! Miss Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yigeze kuvuga ku bantu b'imburamumaro abagereranya n'inyanazimbwa appeared first on The Custom Reports.