Umubare w'abatuye u Rwanda wiyongera umunsi ku wundi ari na ko ubuzima burushaho guhenda, bityo amaso asigaye ahanzwe abashoboye kugera ku ntebe y'ishuri ngo bazane impinduka mu mu bukungu bushingiye ku bumenyi igihugu gishyize imbere.
Abakuru bazi neza ko umurage umwana yakuraga ku babyeyi bo hambere wari isambu, inka n'indi mitungo ifatika. Mu kinyejana cya 21 ibintu byarahindutse ku buryo umubyeyi iyo amaze kwishyurira umwana we ishuri, ubwo umurage we uba ari uwo.
Ibarura rusange rya 2022 ryerekanye ko ubucucike mu Rwanda buri hejuru ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu karere, ibi bikaba biterwa n'ubwiyongere bw'Abanyarwanda. Kuri kilometero kare imwe hatuye Abanyarwanda 503 bakazagera kuri 894 mu 2052.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda barengeje imyaka itatu ari 11.999.691. Aba barimo 16,7% batakandagiye mu ishuri, 2,7% bize amashuri y'incuke na ho 59,5% bize amashuri abanza.
Abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye [Tronc Commun] ni 9,6%, abasoje ayisumbuye bagera kuri 7,1% mu gihe abize kaminuza ari 3,6%.
Iyi mibare igaragaza ko uko amashuri agenda yigira hejuru ari ko abayitabira barushaho kuba bake kandi bikaba mu bice bitandukanye by'igihugu.
Gusa mu turere tw'imijyi bakomeza kugira umwihariko kuko ari ho higanje abarangije amashuri yisumbuye ugereranyije no mu turere tw'ibyaro.
Akarere ka Nyarugenge gafite abaturage benshi basoje amashuiri yisumbuye. Muri Nyarugenge hari abaturage 344.878 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura, bakabamo abarenga 15.4% bize amashuri yisumbuye mu gihe 9% bize kaminuza.
Akarere ka Kicukiro kwagwa mu ntege Nyarugenge n'abaturage basoje amashuri yisumbuye bagera kuri 15.3%, mu gihe abaturage bari hejuru y'imyaka itatu y'amavuko ari 453.368. Abize kaminuza muri aka karere bo ni 16.6%.
Uturere tubiri two mu Mujyi wa Kigali dukurikirwa na Gasabo ifite abaturage 805.159 bari hejuru y'imyaka itatu y'amavuko, barimo 13.1% basoje amashuri yisumbuye mu gihe abarenga 10,7% bize amasomo ya kaminuza.
Ku mwanya wa kane hari Akarere ka Musanze gafite abaturage 9.2% bize amashuri yisumbuye, mu baturage 437.445 barengeje imyaka itatu bahabarizwa muri rusange. Abize kaminuza i Musanze ni 4,9%.
Uvuye i Musanze werekeza mu Burengerazuba bw'Igihugu, ni ho wongera guhurira n'abantu biganjemo abize ayisumbuye. Aha ni mu Karere ka Rubavu habarizwa 8.2% bize amashuri yisumbuye mu baturage 497.934 barengeje imyaka itatu y'amavuko. Abize kaminuza muri aka Karere ni 4%.
Uko uturere mu Rwanda turushanwa kugira abize amashuri yisumbuye benshi
Uvuye mu i Rubavu bigusaba kugenda amasaha agera kuri atanu ngo ugere mu Karere ka Rwamagana aho bafite abaturage 7.8% bize amashuri yisumbuye mu baturage 442,056 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura. Muri bo abize kaminuza ni 3,3%.
Ukiri mu cyerekezo cy'i Burasirazuba, mu Karere ka Bugesera ni ho hongera kuboneka umubare munini w'abize amashuri yisumbuye, aho bafite 7.3% mu baturage 495.930 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura. Abize kaminuza muri aka karere ni 3,4%.
Akarere kari ku mwanya wa munani ni Nyanza ifite abaturage 7.1% bize amashuri yisumbuye, mu bantu 332.117 bafite imyaka kuva kuri itatu y'amavuko kuzamura. Muri Nyanza abize kaminuza bagera kuri 3,6%.
Mu rugendo ruto wakora uvuye i Nyanza usubira i Kigali, hari akarere ka Muhanga ari na ko gafite 6.8% bize amashuri yisumbuye mu baturage 326.624 barengeje imyaka itatu. Abize kaminuza muri bo ni 3.5%.
Akarere kari ku mwanya wa cumi mu turere dufite abantu benshi basoje amashuri yisumbuye, ni Huye ifite abaturege 6.8 % bize ayisumbuye mu baturage 343.338 barengeje imyaka itatu. Abize kaminuza bari muri aka karere kanabarizwamo igicumbi cy'uburezi bagera kuri 3.9%.
Muri rusange utu turere uko dutondetse turi mu dufite amashuri menshi nubwo hari n'aho ushobora gusanga amashuri ari menshi yo mu cyiciro cy'abanza, ndetse abize ayisumbuye bakaba mbarwa.