Mu gitabo cy'itangiriro 9:20-26 , batangira bavuga Wine n'ingaruka zayo kubuzima.Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Theology in the law, bagaragaza ko ibikorwa bya Nowa, hari ubwo byaranzwe no kuyoborwa n'inzoga [Kubizera Bibiliya].
Â
Benshi mu Bemera Mana , bagiye bagaragaza ko inzoga arimbi ndetse abandi bakagaragaza ko ntacyo zitwaye.
Â
Ibi ni ibiganiro byagiye byikubira iminsi n'amajoro , akazi kabamwe kagapfa kubera kuganira kuri iyi ngingo.Mu gitabo cya Zaburi 104:15 hagira hati:'Na vino yishimisha imitima y'abantu, Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, Kandi ngo umutsima uhe imitima y'abantu gukomera'.
Â
Muri 1 Timoteyo 5: 23 , hagira hati:' Reka kunywa amazi gusa, ahubwo ujye ukoresha ka divayi gake kubera igifu cyawe no guhora urwaragurika'.
Â
Mu gitabo cya Bibiliya , ku ipaji batatweretse mu nkuru, ndetse bakatwima n'ibindi byerekezo byaryo, harimo amagambo agira ati:' Ntuzamarire imbaraga zawe mu kabariro n'amafaranga yawe mu bagore; bangije abami.Umva neza, Lemuel we, umwami ntabwi akwiriye kunywa WINE, cyangwa ngo ararikire ibisindisha.Iyo banyoye, bibagirwa amategeko ndetse bakirengagiza uburenganzira bw'abantu babukeneye'.
Â
Muri iyi nyandiko bakomeza bavuga ngo :'Ibisindisha ni iby'abantu bari gupfa n'abatameze neza.Bareke banywe maze bibagirwe ubukene bwabo n'umubabaro wabo'.
Â
Benshi bemeza ko inzoga ziba mbi iyo zabaye nyinshi zikaba zakurura urugomo kuwazinyoye, bakavuga ko ziba mbi mu gihe zabaye nyinshi.
Â
Mu gitabo cy'imigani 20:23 hagira hati:'Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga,No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama'.
Kugeza ubu buri wese ni umugabo wo guhitiramo umubiri we n'ahazaza he , agendeye kubyiza bye yishakira n'ibyanditswe byera mu idini cyangwa itorero rye.
U Rwanda rufite gahunda ya TUNYWELESS. UYIGIRE IYAWE
The post Ntuzamarire imbaraga zawe mu kabariro n'amafaranga yawe mu bagore ! Ese kunywa inzoga ni icyaha ? Menya icyo Bibiliya ivugaho appeared first on The Custom Reports.