Ntuzashyingiranywe n'umugabo uba mu nzu y'umuryango! Dore ubwoko 12 bw'abagabo utagomba gushingiranywa nabo
1. Umugabo utagira intego : nuramuka ushakanye n'umusore uba wumva nta ntego afite mu buzima bwe, ubuzima bwanyu buzarangirira mu rushako.
2. Umuntu udatinya Imana: Umugabo udatinya Imana aba ari ikindi kindi, biragoye cyane kubana nawe kuko akenshi usanga nawe ubwawe ayikwangisha.
3. Umunyarugomo ; ntuzashakane n'umusore ubona ko akunda urugomo, nuramuka wemeye mukabana nubundi akabaye icwende ntikoga n'urwo rugomo azajya aruzana mu rugo.
4. Umunyantege nke : ntuzashake umugabo uhora ugaragaza ko ari umunyantege nke kuko uwo no gutunga urugo biba bizamugora.
5. Umugenzuzi : ntuzashakane n'umugabo ubona ko akunda kugenzura utuntu twose, kuko uwo muhora mu matiku kubera aba agenzura udukosa twawe twose.
6. Umugabo urakazwa n'ubusa cyane : ntuzashakane n'umusore kandi ubizi neza ko akantu kose umubwiye ahita arakara.
7. Umugabo uba mu nzu y'umuryango: ntuzashakane n'umusore ubizi neza ko inzu abamo ari iyo yasigiwe n'umuryango, kuko isaha n'isaha abavandimwe be baba baza kubakuramo.
8. Umubeshyi : ntuzashakane n'umugabo kandi ubizi neza ko akunda kubeshya.
9. Umuntu ukunda akazi cyane : hari abantu baba bakunda akazi ku buryo adashobora kukubonera umwanya, ibyo nibyo akenshi bituma wishora mu ngeso zo kumuca inyuma.
10. Umugabo wanga umuryango we : niba umugabo yanga umuryango we, menya ko bidatinze n'uwawe ashobora kuzawanga ndetse rimwe na rimwe akanga abana be avuga ko atari abe.
11. Abagabo bakunda abagore cyane: nushakana n'umusore kandi ubizi neza ko akunda guheheta mu bagore uzamenye ko uzaba wikururiye umuruho.
12. Umugabo udakunda gukora : hari abagabo badakunda gukora bahora bumva ko bazatungwa n'umuryango cyangwa bazabaho ari uko bagurishije amasambu.