Igitaramo cyangwa ibindi birori byose bifite aho bihuriye n'umuziki, ni kimwe mu bikorwa bihuza imbaga y'abantu benshi baturutse impande n'impande. Ibyifashishwa n'abitabira icyo gitaramo haba mu kurya, gukora ingendo, amacumbi, imyambaro n'ibindi, byose ni ibyinjiriza igihugu n'abagituyemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ibitaramo bikomeye biri ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka, byagize uruhare runini mu kuzamura urwego rw'imyidagaduro nyarwanda, biha akazi abahanzi bahakomoka, amahoteli abyungukiramo, abatwara abantu babona akazi, ibitangazamakuru birakora, abahinzi n'abacuruzi barushaho kunguka, ibigo by'indege ntibyaruhuka gukora, abanyarwanda babona ibyishimo bisendereye, ubukerarugendo mu Rwanda buraguka, inzu z'imideli zikora ubutaruhuka, umuziki nyarwanda uramenyekana ndetse havamo n'izindi nyungu nyinshi.
1.    Trace Awards 2023
Ibirori byo gutanga ibihembo ku bahanzi batandukanye baturutse imihanda yose, byabereye i Kigali mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena, byitabirwa n'ibihumbi by'abakunzi b'umuziki baturutse impande n'impande ku Isi.
Ibi bihembo bitegurwa na Trace Group, byasize amateka akomeye mu myidagaduro nyarwanda. Ibi birori, byatanze akazi ku bahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody, Bwiza na Chriss Easy, mu gihe abandi banyamahanga banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Pheelz, Yemi Alade, Mr Eazi, Musa Keys, Zuchu, Juma Jux, Nadia Mukami, Rema n'abandi.
Ibi birori byabaye iminsi igera kuri ibiri gusa, byagize akamaro gakomeye guhera kuri kompanyi z'indege zishinzwe gutwara abantu, imodoka, moto, amahoteli, amaresitora, urwego rw'ubukerarugendo rurinjiza, abahinzi b'ibiribwa babona akazi, amasoko aracuruza, ibitangazamakuru byose byandika imyidagaduro bikora ijoro n'amanywa, abahanzi nyarwanda bariga, umuziki nyarwanda urushaho kumenyekana, n'ibindi byinshi.
Ibi birori byanahuje abanyamuziki batandukanye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, byatambukijwe kuri shene za televiziyo zisaga 22 z'Ikigo cya Trace Group cyizihiza imyaka 20 kimaze .
2.    Giants Of Africa Festival
Iri serukiramuco ryateguwe n'Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, ryahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w'Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).
Ibi bitaramo byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, kuva tariki 13 kugera ku ya 19 Kamena 2023. Ni ibitaramo byitabiriwe n'abahanzi bakomeye barimo Davido, Diamond Platnumz, Tiwa Savage, Tyla n'abandi. Mu banyarwanda babiririmbyemo harimo Bruce Melodie na Massamba Intore.
Kubera ukuntu ibi birori byamaze iminsi itari mike, byunguye benshi mu bafite ibikorwa bitandukanye birimo iby'ubucuruzi bw'imyenda, ibiryo, amacumbi n'ibindi.
3.    Boys II Men Concert
Itsinda rya 'Boyz II Men' ryakoreye igitaramo i Kigali muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, ryifashisha umunyarwanda Andy Bumuntu ukunzwe mu ndirimbo nka 'Valentine,' On Fire, Igitego, Mine n'izindi.
Boyz II Men ni itsinda ry'abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.
Nubwo Andy Bumuntu ariwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda waririmbye muri iki gitaramo n'amatike yo kucyinjiramo akaba yari ahenze cyane, ntibyakuyeho ko ababashije kucyitabira bahakuye ibyishimo ntagereranwa ndetse na Boys II Men bataha bashima uko u Rwanda rwabakiriye.
4.    Hill Festival
Iserukamuco rya Hill Festival ryaberaga i Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ryabaye ku wa 4 no kuwa Kanama 2023, rihuza abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Iri serukamuco ritegurwa na Hill Festival Ltd, ryabereye mu mbuga y'inyubako y'imyidagaduro ya Canal Olympia. Ni ibirori byitabiriwe n'abahanzi bakomeye barimo itsinda rya Inner Circle rifite inkomoko muri Jamaica, Yvan Muziki, Kenny Sol, Riderman, Bushali, B-Threy n'abandi.
Mu bungukiye muri iri serukamuco harimo n'abasusurukije abaryitabiriye barimo  DJ Bissoso, MC Lion Imanzi na The Keza.
Si abo gusa kandi, kuko n'abakora ibindi bikorwa birimo iby'ingendo, ubukerarugendo, ubucuruzi n'ibindi bahaboneye akazi.