Nyabugogo ahazwi nko Mu Mashyirahamwe, Umugabo yagiye kwihagarika mu bwiherero rusange, yanga kwishyura igiceri cy'ijana baramukubita bamugira intere.
Umubyeyi ucunga ubu bwiherero rusange, yavuze ko yishyuje igiceri 100 uyu mugobo wari umaze kwihagarika maze ngo amubwira ko yajya aho ari kunywera inzoga akamwishyura.
Uyu mubyeyi wari uherutse umwana yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje no kumurwanya maze amutura hasi bituma abari aho baramwahuka nawe baramukubita bamuhindura intere.
Ambulance yaje kuhagera maze ajyanwa kwa muganga, ndetse n'inzego z'umutekano nazo zahise zihagera ku gira ngo abamukubise bakurikiranywe.
Â