Nyabugogo: Umuzunguzayi yateye icyuma umuguzi nyuma yo kumuca amafaranga menshi umuguzi nawe akamusubiza bijyanye nayo yari afite birangira abizize - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyabugogo: Umuzunguzayi yateye icyuma umuguzi nyuma yo kumuca amafaranga menshi umuguzi nawe akamusubiza bijyanye nayo yari afite birangira abizize.

Saa tanu z'amanywa mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge umuzunguzayi yateye icyuma umugore utuye mu Murenge wa Muhima ahazwi nko muri Dobandi nyuma yaho uyu muzunguzayi amuciye amafaranga ibihumbi 30 ku myenda yacuruzaga ariko uwo mugore akamusibiza ko atamurengereza inote y'igihumbi ibi byatumye bashyamirana bikomeye ariko bakizwa n'abantu baraho.

Gusa uyu muzunguzayi uzwi nka Rasita ntabwo yigize yishimira umubare w'amafaranga uyu mubyeyi yari amasubije kugezaho yagiye gushaka icyuma bikarangira acyimuteye mu mugongo mu gihe abantu bari baziko byari byarangiye.

Uyu mubyeyi watewe icyuma yajyanywe kwa Muganga mu gihe umuzunguzayi yatawe muri yombi n'urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ikorera mu Murenge wa Muhima.

 



Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umuzunguzayi-yateye-icyuma-umuguzi-nyuma-yo-kumuca-amafaranga-menshi-umuguzi-nawe-akamusibiza-bijyanye-nayo-yari-afite-birangira-abizize/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)