Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ivanye ingurube mu isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamagabe yerekeza mu Murenge wa Kirimbi Akarere ka Nyamasheke, yakoze impanuka ikomeye.
Iyi modoka yari itwaye ingurube zigera muri 30 ndetse n'abantu icyenda bari baziherekeje na shoferi wa 10.
Iyi mpanuka yahitanye Shoferi ndetse n'ingurube 12 muri 30 yari atwaye, mu gihe abandi bantu icyenda nabo bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Iyi mpanuka yatewe nuko iyi modoka yabuze feri, umushoferi ahitamo kuyigongesha mu rwego rwo kwitabara.
Â