Nyir'umupira ntiyasimburwaga: Iyibutse amategeko atangaje kandi yabaga asekeje yagengaga umupira wa Karere mu myaka yo hambere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi umwe abinyujije mu ndirimbo yagize ati'Ibihe bigenda n'ibya byo'. Ibihe bya karere amategeko yayigengaga, ishyaka ryabagamo ni bimwe mu byatumaga abana bakura bakunda umupira w'amaguru.

Kuva na kera umupira w'amaguru wari ukunzwe mu Rwanda, ariko ababashaga kwigurira umupira wo gukina 'Ballon' bari mbarwa cyane cyane mu bice by'ibyaro, gusa ntibyabicishaga irungu ngo bigunge dore ko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo, babangaga umupira mu mashashi uzwi ku kazina ka karere.

Byari bigoye ko kera wagenda ikirometero utabonye abana bakina karere, mu midugudugu habaga harimo ibibuga byinshi kimwe mu byatumaga abana bakunda umupira w'amaguru.

Karere umupira wabaga ubanzwe mu mashashi akenshi uzengurutswe n'imbarasasa, benshi mu bawukinnye bakubwira ko wabaga uryoshye, akenshi wabaga uryohejwe n'amategeko yawo yabaga asekeje kandi anatangaje.Dore amwe mu mategeko atangaje yagengaga karere

1. Nyir'umupira ntiyasimburwaga

Kabone niyo yabaga atazi gukina, cyangwa yarushye, nyir'umupira yagombaga gukina umukino wose ntawumusimbuye, kandi umukino warangiraga iwabo bamuhamagaye cyangwa arushye, yabaga anemerewe kugusimbuza iyo wabaga umwimye umupira kobone n'iyo wabaga watsinze igitego.

2. Ikipe nyir'umupira arimo ntiyiyamburaga

Kuko nta myenda isa ababaga bagiye gukina bagiraga 'jersey', byasabaga ko ikipe imwe yiyambura kugira ngo umwe amenye bagenzi be, ikipe yo nyir'umupira arimo ntabwo yiyamburaga.

3. Imipangirwe y'ikipe

Ntabwo ikipe yapangwaga hakurikijwe aho umuntu ashoboye gukina, ahubwo bitewe n'uko agaragara, umuntu ubyibushye yajyaga mu izamu, ufite imbaraga agakina mu bwugarizi naho nyir'umupira yakundaga gukina nka rutahizamu.

4. Gukinana inkweto

Nk'ibisanzwe abana benshi mu cyaro bakinanaga ibirenge, iyo hari uwazaga yambaye inwketo ashaka kuzikinana nyir'umupira ni we wemezaga niba azikinana cyangwa atazikinana.

5. Penaliti

Ntibyabaga byoroshye kwemeza niba habayeho penaliti cyane ko n'ibibuga nta mirongo yabagamo, akenshi penailiti yamezwaga iyo umukinnyi bamuvunnye akava amaraso, cyangwa akavunika bakamukura mu kibuga bamuteruye.

6. Gusimbuza

Byari byemewe ko niba umukinnyi iwabo bamuahamgaye agenda agasiga bamusimbuye ariko yagaruka agakomeza mu mwanya we.

7. Kurengura

Iyo umupira wabaga warenze, si itegeko ko umukinnyi yarenguraga n'amaboko abiri yashoboraga gukoresha n'ukuboko kumwe bitewe n'aho ashaka kurengura.

8. Gusimbuza umunyezamu bagiye gutera penailiti, nyuma agasubira mu izamu

Iyo mwabaga mutizeye ko umunyezamu urimo ashoboye gufata penaliti, mwaramusimbuzaga hakajyamo undi nyuma yayo umunyezamu hagasubiramo umunyezamu warurimo.

9. Abasimbura akazi kabo kabaga ari ako gutoragura imipira

Abasimbura, bamwe babaga batabanje mu kibuga nibo babaga bashinzwe gutoragura imipira, imwe yabaga yagiye mu gihuru bakajya kuyizana.

10. Koruneri 3 zavagamo penaliti

Iyo habaga koruneri 3 zikuriranya, ni ukuvuga bagiye gutera karuneri, umupira ugasubirayo, bayitera ukongera ugasubirayo, byahitaga bivamo penaliti.

Aya ni amwe mu mategeko yagengaga umupira wa karere. Ese waba warakinnye karere? wowe itegeko wibuka ryagutangaje n'uyu munsi ni irihe?.

 



Source : https://yegob.rw/nyirumupira-ntiyasimburwaga-iyibutse-amategeko-atangaje-kandi-yabaga-asekeje-yagengaga-umupira-wa-karere-mu-myaka-yo-hambere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)