Pastor Uwimpaye asanga abacuruzi bafite indan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pastor Gilles Uwimpaye yabonye izuba tariki 05 Mutarama 1985 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yayigiye muri APE-Rugunga, ayisumbuye ayarangiriza muri G.S Gahini mu ishami ry'Ibinyabuzima n'Ubutabire (Section Bio- Chimie). Kaminuza yayigiye muri ULK aho yize ibijyanye n'Ubukungu (Science Economique).

Yakoze imirimo iyandukanye irimo iy'Ibaruramari, Ubujyanama mu bucuruzi, kwiga imishinga n'ibindi. Yasengewe ku inshingano z'ubushumba (Pastoral Ordination) mu mwaka wa 2022, ubu akaba ari umuyobozi w'Umuryango (Business For Christ Network) ugamije kwimakaza ingangagaciro za Gikristo mu bucuruzi.

Pastor Gilles Uwimpaye avuga ko ibibazo byinshi bihangayikishije Isi byahinduka amateka mu gihe ubucuruzi bwagendera ku mahame y'Ubwami bw'Imana. Ati "Ubucuruzi buramutse bukozwe bwubahiriza amahame y'Ubwami bw'Imana twagera ku iterambere rirambye, byinshi mu bihangayikishije Isi byabonerwa igisubizo".

Kuwa 26 Ugushyingo 2023 ni bwo Pastor Gilles Uwimpaye yashyize ku mugaragaro igitabo cye "Genda Ugurishe" kivuga ku mahame y'Ubwami bw'Imana mu bucuruzi. Ni muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura ahitwa Kigali Soul.

Aragira ati "Kuva cyera nahoze numva na kwandika ibitabo, cyane cyane bihereye ku bintu nabaga ndi gucamo cyangwa se ndi kubona. Guhera muri 2020 rero nibwo nagiye ntangira kwandika ibitabo bitandukanye birimo: 'Imbaraga ziva mu gutsindwa", 'Umwami Salomo nk'icyitegererezo mu bucuruzi' na 'Ndi Umutsinzi'.

Icyakora ibyo bitabo byose nta na kimwe yigeze yandika ngo akirangize. Avuga ko kwandika ibitabo bifite akamaro kanini mu ivugabutumwa. Ati "Ibaze iyo tutaza kuba dufite Bibiliya yanditse? Hari ukuri kwinshi kwari gutakara".

Pastor Gilles Uwimpaye yungamo ati "Rero kwandika ibitabo ni bumwe mu buryo bwo kuvuga ubutumwa mu gihe cya none ndetse no mu gihe kizaza. Igitabo kigera ku bantu benshi ndetse cyagera na kure aho wowe utakwigerera".


Pastor Gilles Uwimpaye, umwanditsi w'Igitabo "Genda Ugurishe"

Pastor Gilles Uwimpaye yabwiye inyaRwanda ko igitabo 'Genda Ugurishe' yacyanditse amaze kubona yuko akenshi Itorero, rifata ubucuruzi nk'aho ari ibintu by'isi, "rimwe na rimwe tukibwira ko abacuruzi badakiranuka bikarangira tubifashe nk'aho ari ukuri".

Avuga ko Isi ikeneye abacuruzi bafite ingangagaciro za Gikristo kugira ngo iterambere rirambye rigerweho. Ati "Mu kwandika iki gitabo nifuzaga gusobanura nifashishije ijambo ry'Imana ko gucuruza ari umuhamagaro uturuka ku Mana.

Nerekana cyane ko kugera kw'iterambere rirambye haba mu bucuruzi cyangwa se mu bukungu bw'igihugu hakenewe abacuruzi bafite indangagaciro z'ubukristo. Nubwo bamwe bibwirako bidashoboka gucuruza unakiranuka.

Ariko igihe cyose gucuruza tuzabifata nk'umurimo twahamagariwe, dukora nk'abakorera Umwami wacu, ubucuruzi bwacu buzagenda neza. Iki gitabo rero byose kiraberekana. Kikerekana by'umwiharika intambwe zirindwi umuntu wese wifuza gutangira ubucuruzi akwiriye gutera zikamufasha kwinjira mu bucuruzi".

Ati "Ubucuruzi bw'ubwami ni ubucuruzi bugengwa n'indangagaciro za Gikristo. Ubwami bw'Imana ni ubwami bugendera kuri gahunda kandi ibikorerwamo byose biba binoze. Ubu bucuruzi bw'ubwami rero ntabwo bukorwa uko umuntu yiboneye, ahubwo hari ibyo yubahiriza bikamufasha gutera imbere we ubwo ndetse akabera igisubizo abanda.

Ubu bucuruzi buzana impinduka muri sosiyeye. Ntabwi buba bugambiriye guhesha nyirabwo inyungu y'umurengera gusa, ahubwo buba bunakwiriye kubera abanda igisubizo. Kugeza ubu ndacyari gushaka kuvugana n'amazu acuruza ibitabo ngo mbe nakihageza ariko kugeza ubu uwagikenera yanyura kuri Jyewe nkakimgezaho".

Urugendo rwo kwandika iki gitabo, ntabwo rwari rworoshye nk'uko uyu mwanditsi abisobanura, ati "Hari ikintu kimwe cyangoye cyane mu kwandika iki gitabo, kuko nkyandika bwa mbere nisanze nanditse igitabo gifite paje nyinshi nyuma nza kwibaza nti ese ko abantu benshi badakunda gusoma nibande bazasoma ibi bintu byose nanditse?".

Arakomeza ati "Nyuma rero nza gufata umwanzuro wo kukigira gito, rero urwo rugendo rwo kukigira gito rwaramvunnye cyane kuko nisanganga hari ibintu ntasobanuye cyane ndi kurwana nuko nandika mu magambo macye kandi agomba kuba yumvikana".

Nubwo byamuruhije cyane, ariko byamuhaye isomo ku bitabo by'ubutaha. Ati "Gusa ibi byampaye umurongo w'uburyo nzajya nandikamo. Ibitabo byose nzajya nandika bizajya biba ari bito kandi byanditse mu buryo bworoheye buri muntu wese gusoma".

Pastor Gilles Uwimpaye yagarutse ku cyanshimishije, ati "Ni uko nagenze urugendo rwo kwandika nkarangiza nshyize hanze icyo nari nagambiriye, nanone uburyo abantu bagiye bakira igitabo ndi kwandika, bakumva bagifitiye amatsiko nabyo byaranejeje".

Yahishuye ingamba z'uburyo iki gitabo cyagera kuri benshi. "Icyo abantu bakwiriye kwitega nuko inyigisho ziri muri iki gitabo, ngiye gutangira kuzatambutsa ahantu hatandukanya, haba mu Itorero, Mu biganiro bitandukanya ndetse no mu masomo nzajya ntanga nifashishije umurongo wa YouToube (Pastor Gilles Uwimpaye)".

Mu gusoza, yavuze ko isengesho rye ku Rwanda, ati "Nifuza ko igihugu cyacu cyabamo ububyutse Imana yakivuzeho mu myaka ishize, ubwo bubyutse bukagera mu Nguni zoze. Yaba iy'imiyoborere, Uburezi, Itangazamakuru, ubucuruzi, Imyidagaduro, Itorero n'ahandi hose.

Amasezerano dufite yuko igihugu cyacu kizaba umugisha kw'isi tukabibona abakristo babaye imbarutso muri ziriya Nguni navuze haruguru".


Pastor Gilles Uwimpaye arasaba abacuruzi kugendera mu mahame ya Gikristo


Pastor Gilles Uwimpaye ni Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Business For Christ Network



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137088/pastor-uwimpaye-asanga-abacuruzi-bafite-indangagaciro-za-gikristo-bageza-isi-ku-iterambere-137088.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)