Perezida Paul Kagame yageneye impano abaturage ibihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu babarirwa mu bihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga bagiye guhabwa telefone zigezweho, kuri nkunganire y'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, aho azishyurira amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 45 kuri buri wese uyifuza.

Ushaka telefone wamaze kwiyandikisha ku biro by'Umudugudu na we azasabwa kwiyishyurira 20.000Frw, ubwo azaba agiye gufata telefone. Abaturage bakiriye neza iyo mpano y'umukuru w'Igihugu, bahamya ko izabafasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Abenshi mu baje kwiyandikisha ngo bazahabwe izo telefone barimo urubyiruko, ndetse n'abageze mu zabukuru ntibahatanzwe kuko n'abari mu myaka ya 50 na 60 baje kwiyandikisha ngo bazazihabwe.

Umwe mu bakora umurimo wo gutwara imizigo mu Mujyi wa Muhanga avuga ko yamenye ko amatelefone agiye gutangwa, agira bwangu ajya kwiyandikisha ku biro by'Umudugudu wa Rutenga.

Agira ati 'Nta binyamakuru nzi kuko nta telefone igezweho nagiraga, umukarani na we akeneye kugendana n'ibigezweho, nakoreshaga telefone ya gatoroshi ariko ubu ngiye kubona telefone igezweho, nzajya ku mbuga nkoranyambaga, nzajya nsoma amakuru'.

Umukecuru w'imyaka 64 uvuga ko ataratunga telefone igezweho, avuga ko yajyaga agira amatsiko yo kureba mu z'abana be ngo arebe ibyo bakoramo, akavuga ko na we namara kuyigira azajya abona amakuru akumva n'indirimbo zimumara irungu, akabona amafoto y'abana be bakaganira.



Source : https://yegob.rw/perezida-paul-kagame-yageneye-impano-abaturage-ibihumbi-30-bo-mu-karere-ka-muhanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)