Police FC yatsinze Gorilla FC ifata umwanya w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cya Mugenzi Bienvenue cyafashije ikipe ya Police FC gutahana amanota 3 yayihesheje gufata umwanya wa kabiri. 

Wari umukino ufungurira umunsi wa 10 shampiyona, watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM, ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aganya ubusa ku busa, gusa Police FC ikiganza imbere y'izamu rya Gorilla FC.

Mu gice cya kabiri, Police FC yaje igaragaza ko ishaka igitego, ndetse ku munota wa 56 Mugenzi Bienvenue aza kunyeganyeza ishundura, ndetse iminota 90 irangira nta mpindika zibaye, Police FC ihita yegukana amanota 3. Aya manota, yayumye Police FC ifata umwanya wa 2 w'agateganyo n'amanota 19 ikaba irusha inota rimwe APR FC iri ku mwanya wa gatatu.

Shampiyona izakomeza kuri uyu wa gatandatu, APR FC isura Muhazi United, Rayon Sports yakire Mukura Victory Sports, Musanze FC yakire Kiyovu Sports, Marine FC yakire Amagaju FC, imikino yose ikazaba ku isaha ya saa 15:00 PM.

Mugenzi Bienvenue niwe watsinze igitego cy'itandukaniro 

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga  

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga 

Umutoza w'ikipe y'igihugu Frank na Jimmy Mulisa umwungirije, barebye uyu mukino mu buryo bwo kurebamo abakinnyi bahamagara 

Hakizimana Muhadjiri arimo ahabwa amabwiriza na Mashami Vincent 

Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bashakaga kwiyereka umutoza w'ikipe y'igihugu 

Mashsmi Vincent yujuje imikino 5 adatsinda cyangwa ngo anganye 

N'ubwo atari benshi, abafana ba Police FC bari baje gushyigikira ikipe yabo

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136141/police-fc-yatsinze-gorilla-fc-ifata-umwanya-wa-kabiri-amafoto-136141.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)