Premier League: Arsenal yafashe umwanya wa mb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa moya n'iminota 30 ubera ku kibuga cya Brentford, Gtech Community Stadium. Brentford yaje mu mukino ikina yugarira cyane bityo bikagora abakinnyi ba Arsenal bo bakinaga bashaka igitego hakiri kare. 

Ku munota wa 23 Arsenal yashoboraga gufungura amazamu aho Zincheko yahinduye umupira mwiza uragenda usanga Leandro Trossard ashyiraho umutwe, umupira uragenda unyura hejuru y'izamu gato cyane.

Ikipe ya Brentford yakomeje gukina nta kazi gahambaye itanga ariko hari aho yari ibonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira umuzamu wa Arsenal yari yihereye Christian Norgaard kurekura ishoti ngo atsinde biramunanira.

Kuwa 40 Arsenal yatsinze igitego gitsinzwe na Leandro Trossard ku mupira wari uzamuwe na Bukayo Saka ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, Brentford iba irarokotse.

Mu gice cya kabiri, Arsenal yaje ikomeza gushaka igitego ariko bikomeza kugorana. Ku munota wa 61 Brentford nayo yagerageje kugera imbere y'izamu rya Arsenal aho umukinnyi wayo Yoane Wissa yazamukanye umupira yiruka ashaka kuwuhereza Bryan Mbeumo ariko umuzamu aratabara.

Mu minota 75 Brentford yasatiriye cyane ndetse hari n'aho yabuze igitego cyabazwe aho Maupay yarekuye umupira uremereye akoresheje umutwe ariko Maghalaes aratabara arikura mu izamu.

Arsenal yabonye igitego ku munota wa 89 gitsinzwe na Kai Havertz akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe neza na Bukayo Saka ndetse umukino uza no kurangira bakiyoboye n'igitego 1-0.

Nyuma y'uyu mukino Ikipe ya Arsenal yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 30 ikaba irusha Manchester City ya 2 inota 1 na Liverpool ya 3 amanota 2.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136912/premier-league-arsenal-yafashe-umwanya-wa-mbere-136912.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)