Premier League: Chelsea yavanze Tottenham y'a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere saa yine z'ijoro ubera kuri sitade ya Tottenham Hotspur stadium.

Abakinnyi 11 ba Tottenham babanje mu kibuga: Vicario; Pedro Porro, Romero, Van de Ven, Udogie; Sarr, Bissouma; Kulusevski, Johnson, Maddison; Son 

Abakinnyi 11 ba Chelsea babanje mu kibuga: Sánchez; Colwill, Disasi, Thiago Silva; James, Enzo Fernández, Caicedo, Galagher; Palmer, Sterling, Jackson

Umukino watangiye ikipe ya Tottenham yari iri imbere y'abafana bayo ariyo ikina neza ndetse ku munota wa 5 yari yabonye igitego cya 1 ku mupira Kulusevski yarakuye maze ukubita mu mugongo wa Colwill uhita ujya mu izamu cya 1 kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsindwa igitego na Chelsea yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura hakiri kare ndetse binashoboka ko yakibona nk'aho Nicolas Jackson yabonye umupira ari mu rubuga rw'mahina acenga ba myugariro ba Tottenham ariko arekuye ishoti umuzamu arishyira muri koroneri.

Ku munota wa 14 Tottenham Hotspur yateretsemo igitego cya 2 gitsinzwe na Son ariko umusifuzi asifura ko habayemo kurarira.

Ikipe ya Chelsea nayo yaje kubona igitego cya Rahim Sterling ariko birangira hitabajwe VAR umusifuzi ahita acyanga bitewe nuko mbere yo kugitsinda yari yabanje gukoza intoki ku mupira.

Chelsea yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Tottenham Hotspur ishaka igitego cyo kwishyura ku bubi no ku bwiza.

Yaje kukibona kuwa 16 gitsinzwe na Palmer kuri penariti yari ibonetse ku ikosa Romero yakoreye Enzo Fernández mu rubuga rw'mahina ndetse bituma ahabwa n'ikarita itukura.

Tottenham Hotspur nyuma yuko itangiye gukina ari abakinnyi 10 yarushijwe cyane ndetse n'abakinnyi bayo baravunika.

Igice cya mbere cyarangiye nta nkuru Chelsea iri gusatira cyane abakinnyi nka Rahim Sterling na Reece James barekura amashoti ariko umuzamu wa Tottenham Hotspur agakora akazi gakomeye ayakuramo.

Mu gice cya kabiri nabwo abakinnyi ba Chelsea baje bafite inyota yo kubona igitego cya 2. Tottenham Hotspur yongeye kubona indi karita itukura ihawe myugariro Udogie ku ikosa yakoreye Rahim Sterling.

Umuzamu wa Tottenham, Vicario yakomeje gukora akazi gakomeye akuramo ibitego byabazwe. Chelsea yaje gushyira ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Nicolas Jackson ku mupira yahawe na Rahim Sterling.

Ku munota wa 90 Tottenham yari ibonye igitego cyo kwishyura aho Son yazamukanye umupira yiruka arekura ishoti ariko umuzamu wa Chelsea ahita arifata. 

Nyuma y'iminota 2 gusa Chelsea yahise itsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Nicolas Jackson ahawe umupira na Gallagher. 

Kuwa 90+7 Nicolas Jackson yongeye gutsinda icya 4 ndetse umukino aba ari nako urangira Chelsea itsinze Tottenham Hotspur y'abakinnyi 9 ibitego 4-1.

Nicolas Jackson yatsinze ibitego 3 wenyine

Ikipe ya Tottenham muri uyu mukino yabonyemo amakarita 2 atukura 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136245/premier-league-chelsea-yavanze-tottenham-yabakinnyi-9-136245.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)