Prince Harry ntakozwa ibyo kwiyunga n'umuvand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2020 Prince Harry hamwe n'umugore we Meghan Markle bava i Bwami bakajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, umubano we n'umuryango we wasubiye inyuma by'umwihariko umubano we na mukuru we Prince William, yakunze gushinja ko we n'umugore we Kate Middleton bakoreye irondaruhu Meghan Markle.

Ibi byaje gufata intera ubwo Prince Harry yamenega amabanga y'umuryango we mu gitabo yasohoye mu mpere z'umwaka wa 2022 yise 'Spare', aho yanavuze ko Prince William yamubaniye nabi kuva bakiri bato ndetse anavuga ko bigeze guterana ibipfunsi.

Umubano wa Prince Harry na Prince William warushijeho kuba mubi nyuma y'igitabo 'Spare' yasohoye avugamo byinshi ku byatumye bashwana

 Ibi byose Harry yabivuze nyuma yaho muri filime 'Harry & Meghan yanyuze kuri Netflix yagarukaga ku buzima bwabo, yanavuzemo ko kimwe mu bintu byatumye yegura ku nshingano ze akava i bwami ari uko atarakibasha kumvikana n'umuvandimwe we. 

Nyuma y'igihe King Charles III agerageza kubunga bikanga, Prince Harry yongeye kugaragaza ko kuri we adashaka kwiyunga na Prince William nk'uko umuryango wabo ubishaka. Ibi yabyerekaniye mu mashusho yohorereje King Charles III amwifuriza isabukuru nziza nubwo atigeze ayitabira.

Mu mashusho Prince Harry yoherereje King Charles III amwifuriza isabukuru nziza, ngo niho yavugiyemo ko adateganya kwiyunga na William ataramusaba imbabazi

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza birimo Daily Express hamwe na The Independent UK, byatangaje ko ubwo i bwami bizihizaga isabukuru ya King Charles III wizihizaga imyaka 75, ariho hakinywe amashusho ya Prince Harry arikumwe n'abana be bifuriza sekuru isabukuru nziza.

Muri aya mashusho ngo niho Prince Harry yakomoje ko kuba atitabiriye ibi birori aruko atarabasha kwiyunga n'umuvandimwe we ndetse ko atanabyifuza, yagize ati: ''Mu birori byawe by'isabukuru biri imbere ndizera ko nzaba mpari nkakuririmbira imbona nkubone.

Ubu nibyankundiye kandi sinumva uburyo twakwishimana ndikumwe n'umuvandimwe tutakivugana. Nibikunda ko twiyunga mu hazaza tuzafatanya kukuririmbira gusa ubu njyewe ntabwo ndifuza ko twiyunga igihe cyose ntambabazi aransaba''.

Prince Harry ngo ntashaka kwiyunga na Prince William ataramusaba imbabazi

The Indepenent UK itangaza ko Prince Harry yavuze ko atifuza kwiyunga na Prince William igihe cyose ataramusaba imbabazi. Ibi ngo bisa n'amagambo yavugiye mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey aho yamubwiye ko kugira ngo yiyunge na mukuru we aruko azamusaba imbabazi kumugaragaro ngo kuko abantu benshi bamwise umubeshyi kuko ibyo yavuze kuri William yamubeshyeraga, akaba yifuza ko William azabyemera kumugaragaro.

King Charles III ngo yaba yaragerageje kunga aba bombi nyamara Prince Harry akabyanga

Kuba Prince Harry yavuze ko adateganya kwiyunga na Prince William igihe cyose ataramusaba imbabazi, ngo ni nshuro ya kabiri yanze kwiyunga na William dore ko inshuro ya mbere King Charles III yabasabye kwiyunga mbere y'uko yimikwa kumugaragaro kugirango bitabire ibi birori bariyunze nyamara icyo gihe Prince Harry yabiteye utwatsi. Aba bavandimwe bamaze igihe batumvikana baheruka kuvugana muri Nzeri ya 2022 mu muhango wo gutabariza Queen Elizabeth II.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136641/prince-harry-ntakozwa-ibyo-kwiyunga-numuvandimwe-we-prince-william-136641.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)