Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y'umunsi wa 11 wa PNL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru nibwo hakinwe umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umunsi wasize amakipe arimo APR FC , Rayon Sports na Kiyovu SC zitakaje amanota abiri muri atatu bahataniraga.


Duhereye ku munsi wo kuwa Gatanu, ikipe ya Gorilla FC yararanye amanota atatu, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l'Est igitego kimwe ku busa.

Bucyeye bwaho, ikipe ya Police FC yo yatsindiye Amagaju mu ntara y'amajyepfo ibitego bibiri kuri kimwe , ni ibitego bya Police byatsinzwe Bigirimana Abedi ndetse na Akuki Djibrine.

Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira amakipe yombi arangije umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Bugesera FC yari iheruka kubona umotoza mushya Haringingo Francis yo yatsindiwe mu rugo n'ikipe ya Marines FC igitego kimwe ku busa.

APR FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino ubera kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ku ruhande rw'ikipe y'Ingabo z'igihugu yari yatsindiwe na Rutahizamu wayo Victor Mbaoma, kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu SC na Sunrise FC ukabera I Nyagatare Ntabwo wakinwe ku wa gatandatu kuko imvura yaguye ari nyinshi bituma wimurirwa ku cyumweru, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Mukura VS yo yakinaga na Muhazi United, amakipe yombi akaba yakiniye i Huye umukino urangira ari ubusa ku busa.

Umunsi wa 11 wasojwe na Gasogi United itsinda ikipe ya Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Henock na Djoumeko.

Kugeza ubu Musanze FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 23 ikurikiwE na APR FC na Police FC zo zifite amanota 22.

Kuri uyu wa Kabiri Police irakina na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa gatanu utarabereye igihe kuko yo na APR FC izakina na Sunrise FC kuwa gatatu bari mu mikino Nyafurika.

The post Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y'umunsi wa 11 wa PNL appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-apr-fc-na-kiyovu-sc-zatsikiye-police-fc-na-gasogi-zibona-intsinzi-yumunsi-wa-11-wa-pnl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-apr-fc-na-kiyovu-sc-zatsikiye-police-fc-na-gasogi-zibona-intsinzi-yumunsi-wa-11-wa-pnl

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)