Rayon Sports yandikiye umuvuduko Police FC ah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino w'ikirarane cy'umunsi wa Gatanu wa shampiyona, aho Police FC yari yakiriye Rayon mu mukino waranze n'imvura nyinshi.

Amakipe yombi yagiye kujya muri uyu mukino afite intego zitandukanye, aho Police FC yari ifite amanota 22 ishaka gutsinda uyu mukino igafata umwanya wa mbere.

Ni mu gihe Rayon Sports yashakaga gutsinda uyu mukino nibura nayo ikinjira mu manota 20.

Umukino watangiye amakipe yombi yirekuye, gusa amakosa yari menshi kuko mu minota 5 gusa buri kipe yari imaze kubona kufura, haba kuri Rayon Sports ku ikosa bakoreye kuri Muhire Kevin ndetse na Police FC ku ikosa bakoreye kuri Hakizimana Muhadjri, gusa izi kufura zose ntacyo zabyaye.

Ku munota wa 9 gusa Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira waturutse ku izamu rya Rayon Sports, Ngendahimana Eric ahereza Bugingo Hakim ahereza Muhire Kevin wahise asubiza umupira Bugingo Hakim warebye uko uko Musa Esenu yari ahagaze ahita amuha umupira ku kirenge, Musa Esenu atereka umupira mu izamu.

Yaba umunyezamu wa Police FC ndetse na ba myugariro be barimo Ndizeye Samuel ntabwo bari bahagaze neza, basiganira umupira wari uhawe Esenu.

Ku munota wa 14 Police FC yashatse uburyo bw'igitego, Hakizimana Muhadjri ahereza umupira Mugisha Didier wahise ashota mu izamu adahagaritse umupira ukubita igiti cy'izamu, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 18 Hakizimana Muhadjri yongeye gutungura umuyezamu arekura ishoti rikomeye, umupira Tamare awukuramo nabi ariko habura umuntu arongera arawufata.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Rukundo Onesme
Shami Carnot
Ndahiro Derrick
Ndizeye Samuel
Kwitonda Ally
Rutonesha Hesbone
Hakizimana Muhadjiri
Nshuti Savio (c)
Bigirimana Abedi
Mugisha Didier
Aboubakar Akuki Djibrine

Ku munota wa 23 Luvumbu yateye kufura ikomeye cyane umupira Rukundo Onésime awukuramo bigoranye ujya muri koroneri.

Ku munota wa 36 imvura yaje kuba nyinshi, umusifuzi afata umwanzuro wo kuba awuhagaritse.

Umukino wasubukuwe ku isaha ya 16:25 Ku munota wa 43 Hakizimana Muhadjri yatunguye umunyezamu wa Rayon Sports ku mupira muremure yatareye mu kibuga hagati, ukubita igiti cy'izamu uragaruka.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Simon Tamale
Rwatubyaye Abdul (c)
Ngendahimana Eric
Serumogo Ali
Bugingo Hakim
Kanamugire Roger
Muhire Kevin
Luvumbu Heritier
Musa Esenu
Charles Bbaale
Ojera Joackiam

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kanamugire Roger aha umwanya Kalisa Rashid.

Ku munota wa 47 bakoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri hafi n'urubuga rw'amahina, ikosa ryahanwe na Muhadjiri ariko umunyezamu Simon Tamale yitwara neza awukuramo.

Bigirimana Abedi ku munota wa 65 yahawe umupira mwiza ari wenyine imbere y'izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

Mu minota ya nyuma Rayon Sports yasatiriye cyane, ku munota wa 83, Luvumbu ahindura umupira mwiza imbere y'izamu ariko habura uwushyiramo.

Ku makosa na none y'ubwugarizi bwa Police FC na none, Luvumbu yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 89.

Mu minota y'inyongera, Bigirimana Abedi yatsindiye Police FC impozamarira. Umukino warangiye ari 2-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 4 n'amanota 20, Police FC ya 3 ifite 22 inganya na APR FC ya kabiri mu gihe Musanze FC ifite 23. 

Umukino warimo imvura nyinshi mu gice cya mbere, byatumye usubikwa iminota isaga 40

Musa Esenu yafunguye amazamu ku gitego habayeho uburangare bwa ba myugariro ba Police FC 

Reba uko incamake y'umukino nuko ibitego byagiyemo




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137021/rayon-sports-yandikiye-umuvuduko-police-fc-ahagana-ku-ryanyuma-137021.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)