REG yageze muri 1/2, APR biranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

REG WBBC yabashije kugera muri 1/2 cy'ijonjora rya "FIBA Africa Women's Basketball League 2023" ni mu gihe APR WBBC yasezerewe.

Iyi mikino y'iri jonjora imaze iminsi ibera mu Rwanda, yari igeze muri 1/4 aho APR WBBC yasezerewe na JKL Lady Dolphins yo muri Uganda iyitsinze amanota 75-58.

APR WBBC byapfiriye mu ntangiriro z'umukino aho wabonaga bakina nta mbaraga, byatumye batakaza aka gace ku manota 29-13 ndetse n'aka kabiri ku manota 23-8.

Iyi kipe yibutse ibitereko yasheshe kuko yashatse gukina bitagishobotse kuko yatsinze agace ka 3 ku manota 18-16 ndetse n'aka nyuma ku manota 19-7.

REG WBBC yo yabashije kugera muri 1/3 isezereye Gradiators y'i Burundi ku manota 83-73.

Gradiators yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 19-13, gusa ntabwo yongeye kuyobora kuko REG WBBC ibifashijwemo n'abarimo Micomyiza Rosine na Betty Kalanga bahise batsinda utundi duce uko ari 3.

Agace ka kabiri REG yagatsinze kuri 22-12, aka gatatu 23-20 ni mu gihe aka kane yagatsinze 25-22.

Indi mikino ya 1/4, KPA yasezereye Vijana Queens bayitsinze 81-36 ni mu gihe Nile Legends yasezerewe na Equity Bank kuri 72-43.

REG WBBC yageze muri 1/2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-yageze-muri-1-2-apr-biranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)