RIB yasubije Ruvuzananga wari wayibajije inzira umuntu yanyuramo ashaka kwifatanya n'uru rwego mu gutanga umusanzu we muri service nziza itanga mu gihugu kuko nawe afite umuhate wo kubagana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nibwo umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Ruvuzananga yabajije urwego rw'ubugenzacyaha RIB, inzira binyuramo kugira ngo ube umugenzacyaha kuko abyiyumvamo.

Yagize ati 'Mwaramutse neza RIB, nitwa ruvuzananga ndabasuhuje amahoro y'imana abane namwe, umuntu ushaka kwifatanya namwe mugutanga umusanzu we muri service nziza mutanga ku gihugu byanyura muzihe nzira? Numva mfite umuhati nubushake bwo gufatanya namwe murakoze cyane.'

RIB yasubije Ruvuzananga mu butumwa bugira buti 'Mwiriweho neza Ruvuzananga, tugushimiye kuba wifuza gutanga umusanzu wawe muri RIB. Iyo hari imyanya y'akazi biratangazwa, wasanga wujuje ibisabwa ukandika usaba, ugakora ibizami, wabitsinda ugatangira akazi. Karibu.'



Source : https://yegob.rw/rib-yasubije-ruvuzananga-wari-wayibajije-inzira-umuntu-yanyuramo-ashaka-kwifatanya-nuru-rwego-mu-gutanga-umusanzu-we-muri-service-nziza-itanga-mu-gihugu-kuko-nawe-afite-umuhate-wo-kubagana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)