RIP! Abanyeshuri ubwo batahaga bava ku ishuri basabye lifuti mu modoka ya Fuso maze umushoferi akase ikoni urugi ruhita rufunguka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y'umunyeshuri witwa Habineza Céléstin w'imyaka 20 wigaga muri Gihombo TVET, wishwa n'impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari yasabyemo lifuti.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Niyitegeka Elie yakase ikorosi yihuta maze Habineza wari wicaye ku ruhande yikubita muri kaburimbo ahita ashiramo umwuka kuko Atari afashe neza.

Usibye Habineza wahasize uzima, siwe munyeshuri wenyine wari wateze lifuti kuko yari yicaranye n'abandi banyeshuri andi bari inyuma ahajya ibyo iyo Fuso iheka.

Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, umushoferi we yahise ajyananwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo n'imodoka ye.



Source : https://yegob.rw/rip-abanyeshuri-ubwo-batahaga-bava-ku-ishuri-basabye-lifuti-mu-modoka-ya-fuso-maze-umushoferi-akase-ikoni-urugi-ruhita-rufunguka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)