RUBAVU : Gahunda ya Visit Rubavu ku isonga mu bigiye gutuma abaturage basura ibyiza bigize aka Karere biyongera – VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hatangizwaga ku muragaragaro gahunda ya Rubavu Nziza, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Dushimimana Lambert bavuze ko gahunda ya Rubavu Nziza ikwiriye gutanga umurasuro nk'uwo Visit Rwanda yatanze.Ibi babishingira kubyiza aka Karere ka gafite.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu w'agateganyo Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko mu rugamba rwo kumenyekanisha ibyiza bigize Akarere ka Rubavu , hagomba guherwa kubaturage bako bakamenya ibyiza byako ndetse bakoroherezwa no kugasura.

Aha niho ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwahereye buvuga ko barwiyemeza mirimo bazaza kugira ibyo bakora bazahera kubaturage baho ndetse n'urubyiruko rufite impano.

 

Ibi byashimangiwe na Guverineri wavuze ko mu gihe hagize umushoramari uhabwa akazi ko gukora ahantu runaka, akwiriye guhera kubahatuye akaba aribo aha akazi kuko ngo aribo baba bazi neza aho ari gukorera kuruta uko yazana abandi barabanza kubyiga.

 

Ubusanzwe mu Karere ka Rubavu nihamwe mu hari ibyiza nyaburanga bitandukanye, birimo ; Ikiyaga cya Kivu, Umusozi wa Rubavu, Amashyuza n'ibindi.

REBA HANO UMUHANGO WOSE WO KUMURIKA GAHUNDA YA RUBAVU NZIZA

The post RUBAVU : Gahunda ya Visit Rubavu ku isonga mu bigiye gutuma abaturage basura ibyiza bigize aka Karere biyongera â€" VIDEO appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/rubavu-gahunda-ya-visit-rubavu-ku-isonga-mu-bigiye-gutuma-abaturage-basura-ibyiza-bigize-aka-karere-biyongera-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)