Rutahizamu wa Rayon Sports wari werekeje hanze y'u Rwanda gukinayo yagarutse mu buryo butunguranye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports wari werekeje hanze y'u Rwanda gukinayo yagarutse mu buryo butunguranye

Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports Prince Rudasingwa nyuma y'iminsi yerekeje hanze y'u Rwanda gukora igeragezwa yagarutse ubu arimo kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda.

Amakuru atangazwa na Prince Rudasingwa avuga ko yatsinze igeragezwa yari arimo ariko biba ngombwa ko aba agararutse mu Rwanda kubera ko ikipe yatsinzemo abakinnyi bagiye mu kiruhuko, ngo ni bagaruka nawe azahita asubirayo.

Prince Rudasingwa nyuma yo kugaruka ntiyaryamye ahubwo yahise akomeza imyitozo n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports kuko kugeza ubu ari kumwe n'abandi mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera.

 



Source : https://yegob.rw/280820-2/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)