Safi agiye kongera gukora ubukwe? Yashyize abantu mu rujijo ashyira hanze integuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Safi Madiba yashyize abantu benshi mu rujijo nyuma yo gushyira hanze integuza yo mu Kuboza uyu mwaka benshi bibaza niba ari ubukwe cyangwa ikindi.

Mu butumwa yanyujije kuri WhatsApp ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 "WhatsApp status", Safi Madiba yashyizeho integuza ya tariki 30 Ukuboza 2023.

Byashyize abantu mu rujijo bibaza niba koko uyu muhanzi uba muri Canada agiye kongera gukora ubukwe cyangwa niba ari indirimbo azasohora cyangwa ikindi kintu.

Ibi abantu bahise babihuza b'ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi ari mu myiteguro y'ubukwe bwe nyuma yo gutandukana na Niyonizera Judith.

Safi Madiba yari yakoze ubukwe na Niyonizera Judith muri 2017 gusa ntabwo byaje kubahira bahitamo kwaka gatanya babonye muri Mata 2023.

Safi Madiba yashyize abantu mu rujijo
Urugo rwe na Judith ntabwo rwabahiriye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/safi-agiye-kongera-gukora-ubukwe-yashyize-abantu-mu-rujijo-ashyira-hanze-integuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)