Safi Madiba agiye kumurika Album mu gitaramo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu bari ku rutonde rw'abahanzi Nyarwanda babarizwa mu bindi bihugu ari naho bakorera umuziki. Ni urutonde rwiganjemo amazina akomeye mu muziki nka Meddy, The Ben, Kitoko, Princess Priscillah, Emmy, Alpha Rwirangira, Patient Bizimana, Adrien Misigaro n'abandi.

Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwanzura ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo muri Canada cyo kumurika album ye yise ''Back to life.'

Ati 'Ni igitaramo cyanjye bwite cyo kumurika Album nashyize hanze mu minsi ishize. Navuga ko bizaba ari ibihe bidasanzwe kuko nzaba ndi gutaramira abakunzi banjye mu gitaramo cyihariye niteguriye.'

Safi Madiba wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Fame' avuga ko ariwe muhanzi wenyine uzaririmba muri iki gitaramo. Ati 'Navuga ko ari igitaramo cyo kwipima. Nsanzwe mfite imbaraga zo gukora ibitaramo nk'ibi ndabimenyereye, niyo mpamvu ntigeze niyambaza undi muhanzi.'

Safi avuga ko nyuma y'iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n'ahandi.

Kuri we, asanga igihe kigeze kugirango amenyekanisha iyi album binyuze muri ibi bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.

Album ye iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny, 'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.

Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Safi anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.

Ati 'Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.' 

Safi Madiba yatangaje ko ku wa 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye mu Mujyi wa Vancouver muri Canada


Safi avuga ko muri iki gitaramo cye azamurikiramo album yise 'Back to Life'


KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DAY TO DAY' BY SAFI MADIBA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136133/safi-madiba-agiye-kumurika-album-mu-gitaramo-cyo-kwipima-136133.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)