Snoop Dogg yisubiyeho ku mwanzuro wo guhagari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize, abantu baguye mu kantu nyuma yo kumva ko Snoop Dogg unywa udupaki turenga 8 tw'urumogi ku munsi yahagaritse burundu kunywa urumogi burundu nyuma y'ibiganiro yagiranye n'umuryango we.

Kuva mu 2015 ni umwe mu binjiye mu bushabitsi bw'urumogi binyuze muri 'Leafs by Snoop'. Snoop yatangiye ashinga umuryango wa Casa Verde Capital yashoyemo miliyoni 25$ ukorana n'ibigo bikiri bito mu bijyanye n'ubucuruzi bw'urumogi.

Uyu muraperi yari aherutse gushinga urubuga yise 'MerryJane' rucururizwaho Cannabis[urumogi] atunganya.

Nyuma y'uko abandi bahanzi bari batangiye gufata icyemezo cyo kuruvaho bigendanye n'uko na Snoop Dogg yaruvuyeho, byaje gutungurana bimenyekanye ko ibyo yatangaje byari ubucuruzi atari ahagaritse kunywa urumogi koko.

Byamenyekanye ko Snoop Dogg azajya yamamaza ibikoresho bya Solo Stove birimo amashyiga ya kijyambere adateza umwotsi aho ari akaba akunze gushyirwa mu nzu z'abantu benshi ahantu hari ubukonje kugira ngo haze ubushyuhe.

Aya mashyiga akunzwe cyane kuko bitari ukuyatekeraho gusa ahubwo umuntu ashobora kuyacana haba mu cyumba cy'uruganiriro kugira ngo hazemo ubushyuhe cyangwa se ubishaka akotsaho cyangwa agatekeraho.

Mu mashusho Snoop Dogg yashyize hanze, yavuze ko mu minsi yashize yatangaje ko yahagaritse kunywa itabi abantu bagatungurwa ariko yahisemo guca ukuburi n'imyotsi hanyuma agaragaza ayo mashyiga ubusanzwe adateza imyotsi aho ari.

Aya mashyiga Snoop Dogg agiye kwamamaza agura hagati y'amafaranga 250,000 Rwf kugeza kuri 380,000 Rwf ku ishyiga rimwe. 

Uyu mugabo Snoop Dogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992.


Snoop Dogg agiye kujya yamamaza ndetse akaba umuvugizi w'amashyiga ya Solo Stove.


Kubwo aya mashyiga adateza umwotsi, abantu bakunze kuyashyira mu ruganiriro mu gihe cy'imbeho kugira ngo haze ubushyuhe.


Aya mashyiga watekeraho cyangwa ukotsaho

Snoop Dogg yisubiyeho ku mwanzuro wo guhagarika kunywa urumogi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136730/snoop-dogg-yisubiyeho-ku-mwanzuro-wo-guhagarika-kunywa-urumogi-136730.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)