Soleil wo muri Bamenya yavuze ku mukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gushyira hanze amafoto yakoze ubukwe na Kanimba bakinana muri filime y'uruhererekane ya Bamenya ariko akaba ari ubukwe bwo muri filime, Soleil yahamije ko nta n'urukundo ruri hagati ye na Kanimba ahubwo ko afite undi yihebeye.

Mu ntariro z'uku kwezi ni bwo Delphine Ortha Uwase [Soleil] na Mazimpaka Wilson [Kanimba] bakinana ari umugore n'umugabo muri filime ya Bamenya, bashyize hanze integuza y'ubukwe bwa bo basaba abantu kuzabashyigikira.

Ubu bukwe bwari buri ejo hashize tariki ya 17 Ugushyingo 2023, zarageze maze batangira gushyira hanze amafoto y'ubukwe bwa bo, imbuga nkoranyambaga zatangiye gutigita bamwe bati "babikuye muri filime babigize ibya nyabyo ", ni mu gihe abandi bavugaga ko ari filime barimo gukina.

Bidaciye kabiri hahise hajya hanze igice cya 45 cya filime y'uruhererekane yitwa "Amarira y'Urukundo", filime itegurwa na bo bombi, ari nacyo bagaragaramo bakoze ubukwe.

Soleil yifashishije imbuga nkoranyambaga yahise yusegura ku bantu bari bagize ngo ni ubukwe bwa nyabwo yakoze ko atari bwo.

Ati "Mfashe uyu mwanya rero kugira ngo mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na 'Save the Date' mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by'ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].'

'Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby'igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira na byo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe.'

Yakomeje avuga ko atanakundana na Kanimba ariko afite uwo yihebeye bari mu mishinga y'ubukwe.

Ati 'Rero ningira gahunda nzabamenyesha gahunda y'ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze. Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.'

Muri filime ya Bamenya bombi bamenyekaniyemo, Kanimba akina ari umugabo w'amafuti menshi, ugira amanyanga, urya imyenda atazishyura, ucyura abagore bandi mu nzu ariko akihagararaho, ni mu gihe Soleil na we aba ari umugore w'igitsure utavugirwamo.

Soleil yavuze ko afite uwo yihebeye
Yakoze ubukwe na Kanimba muri filime ariko ubusanzwe ntibakundana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/soleil-wo-muri-bamenya-yavuze-ku-mukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)