Soleil yavuze ku bukwe bwe na Kanimba bwaciye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Soleil yifashishije konti ye ya Instagram, yasohoye iyi 'invitation' abwira buri wese umukurikira kuri ruriya rubuga ko atumiwe. Yunganiwe na Kanimba wanditse agira ati 'Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane tariki 17 Ugushyingo 2023'.

Ibi byakomeje gushyira urujijo muri benshi, bituma bamwe batangira kwitegura gutaha ubukwe, ariko kandi abandi bakomeza gutegereza isaha nyirizina.

Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ushingiye kuri 'Invitation' basohoye. Soleil avuga kuri iyi 'Invitation', yari yabwiye inyaRwanda ko ari ubukwe nyabukwe atari filime.

Kuri uyu wa Gatanu, aba bombi basohoye amafoto n'amashusho abagaragaza mu myambaro y'abageni bahamya isezerano ryabo, ariko basobanura ko ari kimwe mu bice bigize filime bahuriramo bise 'Ganza' bamaze igihe banyuza ku rubuga rwa Youtube.

Ubukwe bwabo bugaragara mu gice cya 45 cy'iyi filime bise 'Ubukwe burabaye. Amarira y'urukundo (45) Part 2'.

Mu mashusho yatambukije kuri konti ye ya Instagram, Soleil yiseguye ku bantu bose babonye integuza y'ubukwe bwe na Kanimba, avuga ko bitari ukuri.

Yavuze ati 'Mfashe uyu mwanya rero kugirango mbisegureho, mbasobanurira ibijyanye na 'Save the Date' mwabonye yanjye na Kanimba. Mu by'ukuri nta bukwe dufite mu buryo bwemewe (buri Official) ariko ubukwe turabufite muri filime […].'

Yakomeje ati 'Inshuti zanjye, abandakariye, abanyishimiye Imana ibahe umugisha. Ni iby'igiciro mwanyeretse ko munkunda, buriya no kugira abantu bagufuhira nabyo ni umugisha, ariko mushonje muhishiwe…'

Soleil yavuze ko yiteguye gukora ubukwe, ahishura ko afite umukunzi utari Kanimba kandi igihe kizagera bahamye isezerano ryabo.

Ati 'Rero ningira gahunda nzabamenyesha [Gahunda y'ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze. Ntawucyeza abami babiri…arahari uwo nihebeye.'

Yavuze ko ubwo yashyiraga hanze iriya 'invitation' hari abamwandikiye bamusaba kubaha nimero yo koherezaho intwererano yabo ntiyabikora, kuko yari azi neza atari ubukwe bwa nyabwo ahubwo ari filime.

Avuga ko ubwo azaba agiye gukora ubukwe n'umusore yihebeye, afite icyizere cy'uko abashakaga kumutwerera, bazamutwerera igihe nikigera.

Muri filime 'Bamenya' yatumye bamenyekana, Soleil akina ari umugore wa Kanimba kuva itangiye kugeza aho igeze ubu. 

Akina nk'umugore w'umunyamahane, kandi utorohera umugabo we bitewe n'uko mu bihe bitandukanye agaragaza ubushake bwo kumuca inyuma.

Kanimba akina nk'umugabo uhagarara ku makosa ye! Mu bihe bitandukanye aca inyuma umugore we Soleil, akazana mu rugo Kecapu babyaranye, Keza bacuditse muri iki gihe kandi agenda amwereka ko ari we mugore mu rugo muri iki gihe.

Mu bice bishya by'iyi filime, Kanimba aha rugari umukozi we Bamenya nawe agatangira kubaho nk'umunyamafaranga bituma nyirabuja Soleil atamwishimira.

Muri filime, Soleil yigeze kumara imyaka ibiri atagaragaramo, ntiyigeze kandi abyarira Kanimba biri mu bituma umugabo we rimwe na rimwe amuhoza ku nkeke. Ni mu gihe Kecapu wazanwe mu rugo na Bamenya, yabyariye Kanimba.

'Bamenya' iri muri filime zamenyekanye cyane mu gihe cya Covid-19. Benimana Ramadhan [Bamenya] wayihanze agaragaza ko yamuciriye inzira mu buzima bwe.

Uyu musore avuga ko yashoye Miliyoni imwe muri filime ya 'Bamenya' nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime zabanje.

Yigeze kuvuga ati 'Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.''

 

Soleil yatangaje ko nta bukwe yakoze na Kanimba, ahubwo ko ibyo bakinnye bigaragara muri filime bise 'Ganza' 

Kanimba ari kumwe na Soleil bahamya isezerano ryabo nk'umugabo n'umugore- Bigaragara muri filime

Integuza y'ubukwe bwabo yatumye benshi babahanga ijisho kugeza ubwo bamenye ko ari 'Prank' yateguzaga filime yabo 

Amashusho y'iyi filime yafatiwe kuri Romantic Garden ku Gisozi 

Kanimba ari kumwe n'abasore bamuherekeje mu muhango wo gusaba no gukwe-bigaragara muri iyi filime


Soleil ari kumwe n'abakobwa bamuherekeje mu bukwe






KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'GANZA' KAGARAGAZA UBUKWE BW'ABA BOMBI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136642/soleil-yavuze-ku-bukwe-bwe-na-kanimba-bwaciye-igikuba-ahishura-umukunzi-we-amafoto-136642.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)