Supra Model Rwanda: Umunyamideri yegukanye Mi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku  wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023 muri Hoteli Century Park iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, habereye ibirori byo gusoza irushanwa rya Supra Model Rwanda.

Iri rushanwa rigamije guteza imbere uruganda rw'imideri mu Rwanda, ryegukanywe n'Umwerekanamideri, Umutesi Li Hua Brenda wahize abandi berekanamideri bakizamuka bari bahatanye muri 'SupraModel Competition.

Iri rushanwa ritegurwa na Supra Family Rwanda Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss 'Supranational n'andi.

Igihembo nyamukuru cyegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda wahize abandi 20 bari bahatanye, yegukanye  ibihembo birimo  icya Miliyoni 1 Frw , kurara ijoro muri Century Park Hotel, gukorerwa imisatsi na Dave Salon & Spa, gutemberezwa mu Rwanda na Missionaries Travel Rwanda ndetse no kuzahagarira u Rwanda muri Miss Africa Sub-Sahara.

Muri iri rushanwa kandi hatanzwe ibindi bihembo birimo uwakunzwe n'abantu cyane (People's Choice) cyegukanywe na Umumararungu Kelly Divine. Umurika imideli mwiza mu bijyanye no kwamamaza (commercial Model) yabaye Gihozo Sincere.

Hatanzwe kandi n'igihembo cy'umunyamideli wahize abandi mu gutambuka neza (Best Runway), cyegukanwa na Uwiduhaye Divine. Abegukanye ibi bihembo buri wese  yahawe 300.000Frw.

Umutesi wegukanye iri rushanwa yavuze ko ari amahirwe akomeye, agiye kumufasha kwagura impano ye no guhesha ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

SupraModel Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritoranya abafite impano mu kumurika imideli, rikabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.


Umutesi Li Hua wegukanye irushanwa yishimiwe na benshi mu myambaro itangaje


Usenga Josiane ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane n'abitabiriye iri rushanwa


Bamwe mu basore berekanamideri batambutse imbere y'akanama nkemurampaka

Uwiduhaye Divine umukobwa wasumbaga abandi bose yegukanye igihembo cy'umwerekanamideri ufite intambuko iruta iy'abandi






Kanda hano urebe andi mafoto yaranze Supra Model Rwanda

AMAFOTO: Freddy-Rwigema [INYARWANDA] 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136231/supra-model-rwanda-umunyamideri-yegukanye-miliyoni-1-frw-amafoto-136231.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)