Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, ni bwo ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bufatanyije n'ubuyobozi bwa Bukedde TV bashyize hanze aya makuru, mu kiganiro n'itangazamakuru n'itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali.
Ibi Canal+ yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwiharira no kwizaha ku mashusho yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigendanye n'ibyifuzo by'abakiriya.
Kuva ubu, umukiriya wese wa Canal+ hatitawe ku ifatabuguzi afite, yabasha kureba Bukedde TV anyuze kuri Shene (Channel) ya 394 akirebera amakuru agezweho muri Uganda ndetse no muri aka karere.
Moses Ateng umuyobozi ushinzwe ibikorwa bitambuka kuri Bukedde Group, yavuzeko gukorana na Canal+ ari inyongera nziza mu kugera kuri rubanda. Yagize Ati" Twishimiye imikoranire tugiranye na Canal + n'iby'agaciro kuko bigiye kongera uruhare twari dufite muri rubanda.Â
Ubu amakuru yacu azajya atambuka nkuko byari bisanzwe, arihongereho n'undi muyobozi mpuzamahanga abantu bazajya batubonaho, navuga ko ari nabyiza kuri twe ku gera ku isoko ryo mu Rwanda n'ahandi Canal+ igera."
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko impamvu bahisemo kuzana Bukedde kuri Canal+, ari ukugira ngo bahaze amahitamo y'abakiriya babo, ndetse n'abantu bakunda amakuru ya Uganda bazi n'Ikigande nabo bibone kuri Canal+.
Bukedde TV isanzwe izindi Televiziyo zo muri aka karere, ziherutse kujya kuri Canal+, zirimo ITV Tanzania, Sinema Zetu, Madi TV, zose zikora mu rurimi rw'igiswahili.Â
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, avuga ko Canal+ yiteguye gukora buri kimwe kugira ngo ihaze abakiriya bayo bose ndetse n'abandi bashya babone ibyo bakeneye